Dr Kayumba ugiye kumara icyumweru afunzwe, avuga ko atazigera arya kugeza igihe azafungurirwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba ufunzwe akekwaho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubwinjiracyaha bwaryo, avuga ko atazigera arya kugeza igihe azafungurirwa.

Dr Kayumba watawe muri yombi tariki ya 9 Nzeri 2021, ku wa Mbere tariki ya 13 yanditse urwandiko yageneye ‘Abanyarwanda bose’ by’umwihariko abayoboke b’ishyaka RPD yashinze mu Werurwe uyu mwaka.

Muri uru rwandiko RPD yashyize kuri Twitter rufite impamvu igira iti: “Kurwanirira ubutabera birakomeje no muri gereza”, yavuze ko ibi byaha aregwa, bivugwa ko yabikoze mu 2012 no mu 2017. We avuga ko ntabyo yigeze akora, ahubwo ngo ifungwa rye rifitanye isano no kuba yarashinze iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kuko ngo yasabwe kwitandukanya naryo.

Uyu munyapolitiki yavuze ko aho afungiwe, yafashe icyemezo cyo kutarya, ati: “Kandi sinzacika intege kugeza igihe nzafungurirwa kubera ko ndi umwere, kandi uburenganzira bwo gukorwaho iperereza umuntu adafunzwe ntabwo bwubahirijwe.”

Byatangajwe ko nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi, byatangajwe ko Dr Kayumba yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara, kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo gukurikiranwa adafunzwe. Aya makuru yaje kwemezwa n’umunyamategeko we, Me Ntirenganya Seif Jean Bosco.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dr Kayumba ugiye kumara icyumweru afunzwe, avuga ko atazigera arya kugeza igihe azafungurirwa
    Arko c Koko Christopher ntatubeshya ngo kwiyicisha inzara umuntu c Amara icyumweru atarya ntapfe, bayoboke be mumuve inyuma uyu mugabo numubeshyi, mutazazira ibyo mutazi.nubundi uyu yakoreka igihugu nta vision yu musambanyi.

  2. Dr Kayumba ugiye kumara icyumweru afunzwe, avuga ko atazigera arya kugeza igihe azafungurirwa
    Arko c Koko Christopher ntatubeshya ngo kwiyicisha inzara umuntu c Amara icyumweru atarya ntapfe, bayoboke be mumuve inyuma uyu mugabo numubeshyi, mutazazira ibyo mutazi.nubundi uyu yakoreka igihugu nta vision yu musambanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *