Nyarugenge: Umusore ‘yasimbutse’ igorofa, ntiyapfa

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Mutabazi biravugwa ko yasimbutse igorofa rya kabiri ku nyubako ya La Bonne Addresse iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ntiyapfa.

Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko byabaye ahagana saa yine kuri uyu wa 16 Nzeri 2021, gusa ngo uyu musore yaba yabanje guhamagara mushiki we amubwira ko agiye kwiyahura kubera ko ubuzima bumunaniye.

Mushiki we ngo yateze moto, yihutira gutabara, ajya kumushakira ku nyubako ikoreramo Ubumwe Hotel kuko ari ho yari yamubwiye ko ari, aramubura.

Umusore wari kuri La Bonne Addresse “yasimbutse” nk’uko bivugwa, agwa hejuru y’imodoka, avunika amaboko n’amaguru.

Nyuma y’aho, abaturage n’abashinzwe umutekano bagerageje kumutabara, kugeza ubwo yajyaniwe ku bitaro kugira ngo abaganga bamwiteho.

Byitezwe ko nk’uko bisanzwe hakorwa iperereza kuri uyu musore kugira ngo bimenyekane niba koko yiyahuye n’icyaba cyabimuteye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *