Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu- Umwavoka wa Dr Kayumba umaze iminsi itanu atarya

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko w’Umunyepolitiki Dr Christopher Kayumba, ufunze, uri kwiyicisha inzara kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Me Ntirenganya Seif Jean Bosco, avuga ko atameze neza ku bwo kumara icyo gihe cyose atarya, ngo abasha kuvuga ariko ijwi rito.

Dr Kayumba wafunzwe kuwa kane w’icyumweru gishize, ku mugoroba wo ku wa kane ubushinjacyaha bwamusanze aho afungiye bumubaza ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu abagore babiri mu 2012 na 2017.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco umwunganira bari kumwe abazwa, yabwiye BBC ko Kayumba yakomeje imyigaragambyo ye yo kwiyicisha inzara aho afungiye kuri station ya polisi ya Kicukiro i Kigali asaba uburenganzira bwo gukurikiranwa adafunze.

Ntirenganya avuga ko Kayumba watangiye kwiyicisha inzara kuwa gatanu ushize, yasubizaga mu ijwi ritoya.

Yatangarije BBC ko ” Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu nk’umuntu wagize ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri, ijwi ryari ritoya ariko yasubije, asaba ko yaba arekuwe by’agateganyo.

Akomeza agira ati “Ubu dutegereje kumenya icyemezo ubushinjacyaha buzafata, niba buzamuregera urukiko cyangwa buzamurekura.”

Mu kubazwa, Kayumba “yakomeje guhakana ibyaha aregwa avuga ko ari ibihimbano”, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Mbere yo gufungwa, Kayumba yavugaga ko ibyaha ashinjwa byazanywe akimara gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki.

Mbere yo gushinga iryo shyaka mu kwezi kwa gatatu 2021, Kayumba yari amaze umwaka afungiye icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, icyaha yakomeje guhakana.

Kayumba, inzobere mu itangazamakuru n’umwalimu, yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko imuhagarika by’agateganyo ubwo yari afunze mu mpera za 2020, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu- Umwavoka wa Dr Kayumba umaze iminsi itanu atarya
    Doctor warya udacaho, wagirango ni nyoko urimo kurakarira ngo nturya hhhhhhhhh,

  2. Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu- Umwavoka wa Dr Kayumba umaze iminsi itanu atarya
    Doctor warya udacaho, wagirango ni nyoko urimo kurakarira ngo nturya hhhhhhhhh,

  3. Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu- Umwavoka wa Dr Kayumba umaze iminsi itanu atarya
    Doctor warya udacaho, wagirango ni nyoko urimo kurakarira ngo nturya hhhhhhhhh,

  4. Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu- Umwavoka wa Dr Kayumba umaze iminsi itanu atarya
    Doctor warya udacaho, wagirango ni nyoko urimo kurakarira ngo nturya hhhhhhhhh,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *