Igorofa y’umuryango wa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Sangiza iyi nkuru

Igorofa igeretse kane ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda (Frw) arenga miliyari imwe y’umuryango wa Rwigara Assinapol wabaye umunyemari ukomeye mu Mujyi wa Kigali, igiye gutezwa cyamunara.

Uyu mwanzuro watanzwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi nyuma yo gutesha agaciro ikirego cy’uruganda rwa Premier Tobacco Company Ltd rw’uyu muryango, cyasabaga ko cyamunara y’iyi gorofa yaburizwamo, rushingiye ku kuba cyaratanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko VOA yabitangaje, ikirego cyo kuburizamo iyi cyamunara kuri iyi gorofa itaruzura iherereye mu Kiyovu, gikomoka ku ideni uruganda rwa Premier rwari rubereyemo Cogebank.

Umunyamategeko urwunganira, Me Janvier Rwagatare yavuze ko impamvu y’iki kirego ari uko Urukiko rw’Ubucuruzi mu 2017 rwategetse ko imitungo ine y’umuryango wa Rwigara itagomba gutezwa cyamunara, kandi ko iyi banki yanditse inyandiko yanageze mu rukiko igaragaza ko nta deni uru ruganda ruyisigayemo.

Umunyamategeko wunganira Cogebank, Me Henry Pierre Munyengabe yabwiye urukiko ko uru ruganda rwatanze iki kirego rwirengagije umuhango simusiga wo kwandikira umwanditsi mukuru, ari nayo mpamvu rutagendeye ku mategeko. Yasabye ko ku bw’ibyo, iki kirego cyateshwa agaciro.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ubucuruzi, na we yasanze uru ruganda rwaratanze ikirego rutubahirije amategeko abiteganya kuko ngo rwagombaga kwandikira umwanditsi mukuru, rukamusobanurira impamvu zacyo. Yahise agitesha agaciro.

Umuryango wa Rwigara ntiwanyuzwe n’icyemezo cy’umucamanza. Umugore wa nyakwigendera, Adeline we yatangaje ko “nta cyamutunguye mu cyemezo cy’urukiko.”

Iyi gorofa iratangira gutezwa cyamunara kuri uyu wa 17 Nzeri 2021 hakoreshejwe ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko izagurishwa tariki ya 24 Nzeri 2021, gusa mu gihe bitarakorwa, Me Rwagatare yavuze ko agiye kwihutisha ubujurire bwo guhagarikisha iki gikorwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Igorofa y’umuryango wa Rwigara igiye gutezwa cyamunara
    Muba mudushyize mu rujijo: cogebanque kuki mutayibajije koko ngo ibabwire niba ifitiwe umwenda koko?
    None se umwanditsi Mukuru yarasaze ku huryo yategeka cyamunara nta mwenda uhari?
    Mwasezeye niba mudashoboye akazi

  2. Igorofa y’umuryango wa Rwigara igiye gutezwa cyamunara
    Muba mudushyize mu rujijo: cogebanque kuki mutayibajije koko ngo ibabwire niba ifitiwe umwenda koko?
    None se umwanditsi Mukuru yarasaze ku huryo yategeka cyamunara nta mwenda uhari?
    Mwasezeye niba mudashoboye akazi

  3. Igorofa y’umuryango wa Rwigara igiye gutezwa cyamunara
    Uyu muryango nywufashe mu mugongo,nimukomere ni ukuri. Kugurishirizwa umutungo birababaza birumvikana, Nyagasani abakomeze kandi agira inzira nyinshi, uko yari yarabahaye ibyo, izabashumbusha n’ibibirenze.

  4. Igorofa y’umuryango wa Rwigara igiye gutezwa cyamunara
    Uyu muryango nywufashe mu mugongo,nimukomere ni ukuri. Kugurishirizwa umutungo birababaza birumvikana, Nyagasani abakomeze kandi agira inzira nyinshi, uko yari yarabahaye ibyo, izabashumbusha n’ibibirenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *