Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yavuze ko ubushyuhe bukabije ari bwo byatumye iyi kipe inganya na Mogadishu City Club, mu mukino w’irushanwa rya CAF Champions League.
Uyu mukino wabereye muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri 2021, warangiye Mogadishu City yari yasuwe inganyije na APR FC ubusa ku busa.
Nk’uko urubuga rw’iyi kipe rubivuga, Gen. Muganga ubwo yasuraga iyi kipe, yabwiye abakinnyi ko kuba baranganyije n’iyi kipe yo muri Somalia ku kirere cyarimo ubushyuhe bukabije, atari bibi. Ati: “Uko mwitwaye muri Djibouti si bibi no gukinira mu bushyuhe bungana kuriya 43° ni ibintu biba bitoroshye ku mukinnyi…”
Ikibazo cy’ubushyuhe na kapiteni Tuyisenge Jacques yakivuzeho, ati: “Twakinnye umupira ariko twagowe cyane n’ubushyuhe tutari tumenyereye bwari hejuru cyane…”
Iyi kipe ivuga mu mukino wa kabiri uzabera i Kigali tariki ya 19 Nzeri 2021, yiteguye kuwutsinda kuko abakinnyi bayo bazaba bari ahantu hari ikirere cyiza bamenyereye.
Kapiteni Tuyisenge yagize ati: “Ariko ubu ngubu ngewe n’abakinnyi bagenzi bange turiteguye imyitozo turi guhabwa n’abatoza ni myiza twiteguye gutanga ibyishimo kuko hano ni iwacu turahamenyereye.”


