Umubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko witwa Felesita Ngendahimana wo Kagari ka Kabuga, Nyakabande mu Karere ka Kisoro muri Uganda, yirukanwe mu Mudugudu yari atuyemo azira gusambana n’umusirikare.
Felesita ufite umugabo witwa Philip Ngendahimana ukorera i Kampala, yagiranye amakimbirane n’abana be batanu ubwo yakiraga umusirikare utatangajwe amazina ku gitanda cya se, barasambana.
Ubwo Felesita n’uyu musirikare bari bakiri ku gitanda, aba bana batabaje abaturage, barahagera, haba imirwano kugeza ubwo abasirikare bari ku birindiro biri muri Nyakabande batabara.
Tariki ya 15 Nzeri 2021, Umuyobozi w’Umudugudu witwa Rudahunga Augustin yahise akoranya inama yahuje abaturage biga ku myitwarire ya Felesita.
Uyu muyobozi kandi yanavuganye na Philip ku myitwarire y’umugore we, impande zose zemeranya ko bitewe n’ubu buhemu, Felesita yirukanwa mu Mudugudu.
Uyu mubyeyi aravugwaho ingeso yo guhora aca inyuma umugabo we uri kure y’urugo, azana abasirikare bagasambanira aho. Abana baramushinja kandi kuva mu tubari bwije, agatahana n’abagabo b’abandi.
Gusa Felesita ntiyemera ikosa ryo guca inyuma umugabo we, ndetse yavuze ko atava muri uyu Mudugudu ngo asige umuryango we. Ngo azahava ari uko umugabo we ahageze.


