img-20210918-wa0009_1.jpg

Huye: Avuga ko amaze imyaka irenga 11 ahohoterwa n’umugabo

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Mundanikure Annociata utuye mu kagari ka Musebeya, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko amaze imyaka irenga cumi n’umwe akorerwa ihohotera n’Umugabo we.

Ni ikibazo avuga ko yagejeje ku rwego rw’Ubugenzacyaha ubwo rwari mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha no kwegereza abaturage serivisi zarwo.

Yagize ati: “Mfitanye ikibazo n’umugabo wanjye Ruberangabo, aho ankorera ihohoterwa njye n’Abana twabyaranye. Ni ihohoterwa rimaze imyaka irenga cumi n’umwe.”

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 50, ufite imbyaro 11 avuga uyu mugabo yamukubitaga gusa ariko ngo nyuma yo gufungirwa icyaha cya Jenoside yasohotse yarize ubundi bugome bukabije.

Ati: “Tumaze kubyarana imbyaro enye ntabwo yatumye n’umwana n’umwe agera mu wa gatatu cyangwa mu wa gatanu kuko twari tubayeho mu buzima bw’intonganya, abana barigendera, biza kugera igihe aroga abana bane bararemba, bakize ari uko bageze kuri Centre de Sante. Ikintu cy’amarozi ntabwo yakiretse, akagenda agafata umuti batera mu bigori wica udukoko akawushyira mu ipompu akurira icyumba twihishemo akayitumishamo n’abana yarangiza agafunga, twagira Imana tukabona udufungurira urugi tugasohoka. ”

Yakomeje ati: “Hari igihe afata akadobo, akanyaramo akitumamo, akakabika umunsi yateguye kutugirira nabi akabitumenaho. Hari n’igihe yazanye peteroli azana n’Ikibiriti aza kudutwikira aho twari turi ariko njye nari nkanuye nahise mbizimya. Ntibyarangiriye aho afata agafuka ka kawunga twari twahawe n’umukobwa wacu afata ivu arundamo, aravanga, twashesha ifu y’igikoma akazana umunyu akarundamo nkabyereka abantu. Bigeze aho agafata imyenda akajyana kugiti agatema ibindi akajugunya mu bwiherero.”

Mundanikure avuga ko amaze kurambirwa, mu 2015 yafashe umwanzuro wo kujya muri Uganda, ajyana umwana umwe yari asigaranye kuko abandi bamusize ngo bitewe n’ibibazo umugabo ateza urugo. Yaragiye, ageze ku mupaka inzego zibishinzwe zimugarura mu gihugu, aziganirira ikibazo afite, Polisi ya Kacyiru ita muri yombi uyu mugabo.

Nyuma y’amezi ane uyu mugabo ngo yarafunguwe, maze agera mu rugo abwira Mundanimure ko agiye kumubabaza birushijeho, ku buryo azikuramo imyenda akiruka ku gasozi, byaba bitabaye we ubwe akivana mu rugo. Mundanikure ngo yamusubije ati: “Ubuzima wanyujijemo kera ntacyo buzantwara ariko ntaho kwirukira mfite. Ubwo tubaye aho ngateka ibiryo najya kuzana utwatsi two guha amatungo, ngasanga ibiryo natetse yamenye amazi kugirango bishirire cyangwa ngasanga ajugunyemo urukeri ibiryo tukamena, akarara atyaza umuhoro akavugango muhoro wajye uzakora akantu.”

Uyu mugabo ngo yageze aho atema umwana mu mutwe, atema n’uyu mugore mu mbavu, atabwa muri yombi. Yafunzwe kuva tariki ya 12 Kanama 2018 afungurwa tariki ya 3 Ukuboza 2020, avuga ko adashobora kubana n’abantu bamufungishije, akomeza kubahohotera kugeza bamusize mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Dukundimana Cassien yavuze ko akurikirana iki kibazo. Ati: “Turaza gukurikirana turebe; inzego z’umutekano zamugezeho? Inzego z’umudugudu zamugezeho? Inshuti z’umuryango zamugezeho? Ese inzego zisigaye zitaramugeraho ni izihe ? Ese ibyaha bindi yongeye gukora ni ibihe? Dutange inama, nidusanga kandi ari ibyaha yakurikiranwaho dukorane n’inzego zibishinzwe akurikiranywe.”

Ntirenganya Jean Claude, Umukozi muri RIB ukora muri serivisi zo gukumira ibyaha, yasabye abahagarariye abandi Kudahishira ibyaha kuko bigira ingaruka, asaba abayobozi bo mu nzego zi’banze kureka ingeso ikunze kubagaragaraho yo kunga uwakorewe icyaha n’uwakimukoreye bafite inyungu ibyihishe inyuma.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri kuzenguruka hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo rwegereza serivisi abatuye kure ya sitasiyo zarwo.

img-20210918-wa0009_1.jpg
img-20210918-wa0008_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *