Bugesera: Umukecuru yahabwaga inkunga y’ingoboka mu gihe yinjiza Frw 400, 000 ku kwezi akagira n’abana baba mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Leta yashyizeho gahunda yo guha abaturage inkunga y’ingoboka, hari bamwe mu isesengura bigaragara ko batari bayikwiriye nk’uko bimeze kuri Nyiramana Pascasie, umukecuru w’imyaka 70, utuye Mu murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Buri mwaka leta y’u Rwanda ikora isesengura, ikareba abagenerwa bikorwa bari muri gahunda ya VUP, cyane cyane muri izi gahunda zo kurengera abatishoboye, abatujuje ibisabwa bagakurwamo, abafite aho bamaze kwigeza mu iterambere nabo bagasimbuzwa abandi bakwiriye guhabwa izi nkunga.

Gusa hari abahabwaga aya mafaranga ndetse bigaragara ko bamaze kuzamuka mu iterambere, ariko baracyatsimbaraye kuguma guhabwa inkunga y’abatishoboye.

Inkuru ya RBA ivuga ko urugero kuri iyi ngingo ari umukecuru Nyiramana Pascasie w’imyaka 70.

Kuva mu mwaka wa 2019 yahabwaga inkunga y’ingoboka, muri uyu mwaka wa 2021 yaje gukurwamo kuko byagaragaye ko afite abana baba mu mahanga, bamwubakiye inzu nziza ndetse na kimwe mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda cyubatse umunara mu kibanza cye ku buryo kimwishyura ibihumbi 400 buri kwezi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abatishoboye Nyiramana “ntiyabyishimiye.”

Ubuyobozi bw’inzego zibanze mu mirenge no ku turere bushimangira ko hari abamaze kwiteza imbere bakisabira gukurwa ku rutonde rw’abatishoboye, bafashwa n’ubwo hari n’abatsimbarara kuruvaho.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego zibanze, LODA, buvuga ko abaturage bari mu byiciro by’abafashwa bakwiye ku menya, uburyo bwo kubyaza umuasururo amafanga y’ingoboka bahabwa kugira ngo abafashe kwigira no kwikura mu byiciro by’ubudehe.

Umuyobozi mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, arasaba aba baturage kugira umuhate wo kwikura mu bukene, babifashijwe na gahunda bashyiriweho na leta zo kubateza imbere.

Isesengura ryakozwe na LODA muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 muri gahunda ya VUP icyiciro cy’abatishoboye badashoboye gukora, barimo abasaza n’abakecuru batishoboye, abafite ubumuga bukabije, n’abana bato barera barumuna babo bagomba kujya mu ishuri, rigaragaza ko mu mwaka wa 2020-2021 abahabwaga iyi nkunga y’ingoboka batishoboye ari ingo ibihumbi 119.463.

Uturere tuza ku isonga mu kugira umubare munini harimo aka Nyamasheke, Gicumbi, Bugesera na Karongi.

Mu 2021, abaturage bakuwe ku rutonde rw’izi gahunda ni ingo 40,075. Ingo nshya zongereweho ni ibihumbi 27.691.

Kuri ubu abasigaye bose bahabwa iyi nkunga ni ibihumbi 107,079, bagenewe ingengo y’imari ya miliyari zisaga 18 ku mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *