Leta y’u Rwanda iratangaza ko yafashe ingamba nshya zo guhana abanyamakuru bakorera kuri Murandasi n’abantu bitabira ibiganiro byabo bivugwa ko babiba amacakubiri muri rubanda. Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika, Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, Dr Thierry Murangira, avuga ko n’ubwo itegeko ry’u Rwanda rirengera ubwisanzure bw’itangazamakuru hari ababyitwaza bakarenga ku mategeko bityo bakaba bagomba kubibazwa. Avuga ko ari “uwatanze urubuga rwo gukoreramo ibyo byaha cyangwa n’ubikora bose barebwa kimwe n’amategeko y’u Rwanda.” Nta gitangazamakuru na kimwe uyu muyobozi yavuze ariko yumvikanishije ko hari abanyamakuru bamwe RIB yatangiye kwihanangiriza. Abanyamakuru bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaje ko kugeza ubu RIB itarabahamagaza. Bamwe bashyigikiye igitsure cya RIB, abandi babitera utwatsi mu gihe hari n’abavuga ko ibi bigamije kuniga itangazamakuru, ingingo Murangira yateye utwatsi. Murangira avuga ko abantu bakwiriye guhindura imikorere mu gukora akazi kabo.


