Umuhungu wa nyakwigendera Assinapol Rwigara witwa Arioste Rwigara, yasabye ko mama we, Adeline Mukangemanyi Rwigara, baba baretse kumusaba kugirana na we ibiganiro (interviews). Kuri Twitter, mu butumwa bwe bwo kuwa 18 Nzeri 2021 buri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza, Arioste Rwigara yagize ati ” Bantu mukorana na Mama ibiganiro: Ndabinginze nimurekeraho. Murakoze. (To those giving my mother interviews: PLEASE STOP.Thank you.”) Ni ubutumwa mushiki we, Diane Shima Rwigara, wagaragaje ko yemeranya nabwo akora ibizwi nka like (gushyikira) na Retweet. Adeline Mukangemanyi Rwigara yari aheruka kuvugana n’umunyamakuru, Eric Bagiruwubusa ukorera Radiyo Ijwi rya Amerika. Ni ikiganiro cyagarukaga ku cyemezo cy’urukiko rwari rwemeje ko igorofa y’uyu muryango yagurishwa, kubera amadeni. WASOMA: https://bwiza.com/?Igorofa-y-umuryango-wa-Rwigara-igiye-gutezwa-cyamunara Arioste Rwigara udakunze kumvikana kenshi avuga mu ruhame ku bibazo biri mu muryango we, nta byinshi yavuze ku mpamvu umubyeyi we bakwiriye kumureka ku ngingo yo kugirana ibiganiro.

4 Responses
Umuhungu wa Rwigara yinginze asaba ko umubyeyi we atakongera gusabwa gutanga ikiganiro
koko uwabyara umwe yabyaye umuhungu bareba kure kurusha bashiki babo

Nibyo ariko pe
Umuhungu wa Rwigara yinginze asaba ko umubyeyi we atakongera gusabwa gutanga ikiganiro
Nibyo ariko pe