Masamba ‘yamaze imyaka 4’ ataririmba Rwagihuta kubera abayise igishegu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Masamba Intore yasobanuye ko indirimbo ye yise ‘Rwagihuta’ atari igishegu cyangwa iy’urukozasoni nk’uko bamwe babivuga, asobanura n’impamvu yatumye ayikora.

Uyu muhanzi wamenyerewe cyane mu njyana ya gakondo, yatangiye ibi bisobanuro mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RBA cyumvikanye muri Samedi Détente kuri uyu wa 18 Nzeri 2021.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo agira ati: “Rwagihuta ni igikoko kinini, ni igisimba cyiza cyane kitaryana… Iyo nkibonye, numva mfite ubwoba, buvanze n’ubwuzu kuko kitaryana…”

Ku bayita igishegu, Masamba yagize ati: “Banyiciye indirimbo bamwe, mara igihe ntekereza impamvu yitwa gutya cyangwa se yagiyemo urusobe, ndabyihorera ndavuga ngo bambujije indirimbo…”

Uyu muhanzi yavuze ko ubusanzwe iyi ndirimbo ari iya gatatu mu zo yakoze akunda cyane, igakurikira Kanjogera na Wirira. Ariko ngo kubera abayise igishegu, yari yarahagaritse kuyiririmba, ati: “Namaze imyaka itatu/ine narayiretse kubera icyo kibazo.”

Masamba yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo ubwo yari umunyeshuri ari mu buhungiro i Bujumbura mu Burundi. Icyo gihe ngo yakundanaga n’umukobwa biganaga, aza guhura n’umugabo w’umukire wo muri Caméroun wakoreraga umuryango mpuzamhanga, aramukunda. Ngo yaramubwiye ati: “Urabizi? Ndagukunda cyane ariko nabonye undi ugiye kumfasha muri byose…”

Ngo hari ubwo we n’abasore bagenzi be bagiye mu kabari, abona wa mugabo ari kumwe n’uwari umukunzi we mu nguni. Masamba avuga ko yamwitegereje, indirimbo ‘Rwagihuta’ ihita imuza mu mutwe, asohoka hanze, ajya kuyihimba.

Rwagihuta Masamba avuga, ngo ni uyu mugabo wamutwaye umukunzi. Kuba yaramugereranyije n’igisimba cyiza kitaryana, areba akumva afite ubwoba buvanze n’ubwuzu ngo ni uko ubwo bageraga mu kabari, yabasengereye cyane, agasa n’ubibagije ko yamutwaye umukunzi.

Uyu muhanzi yavuze ko kubasengerera cyane kwatewe n’uko we n’aba basore bari kumwe, yabahamagaye ajya kubasubirishamo iyi ndirimbo, basubira mu kabari bayirimba, wa mugabo arizihirwa, azi ko bari kumutaramira kandi uwatwawe umukunzi yarabikoze abitewe n’ifuhe.

Masamba avuga ko kugira ngo abantu bareke kubihengeka uko babishatse, bakwiye kubanza bumva amagambo agize iyi ndirimbo, arimo agira ati: “Niba mbabeshya, muze mukirebe, ntimugire ubwoba kuko kitaryana.”

Yayashingiyeho abaza umunyamakuru ati: “Urumva se hari aho bihuriye? Ndahamagara abantu ngo niba bagira ngo ndababeshya, nibaze barebe…”

Masamba avuga ko umukunzi watumye ahimba iyi ndirimbo akiriho, ngo n’ubu baracyaganira. Ati: “Ntaho bihuriye, n’uwo mukobwa aracyahari, tujya tuganira nkamubwira nti ‘uzi ko indirimbo yawe bayijyanye muri nteba!?”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *