Mu mukino wa kabiri wa CAF Champions League waberaga muri sitade y’umujyi wa Kigali i Nyamirambo, APR FC isezereye Mogadishu City Club yo muri Somalia byabanje kuyigorana.
Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yabanje kugorwa n’umukino mu gice cya mbere cy’umukino, ku munota wa 24 itsindwa igitego cya mbere na rutahizamu wa Mogadishu City, Bi Marc Boué wabanje kuyigora cyane.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC igaragaza intege nke mu busatirizi, icya kabiri gitangira ikora impinduka eshatu, yinjiza abasimbura barimo: Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves bazwiho kunyaruka.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko APR FC yasatiriye cyane kuva igice cya kabiri cyatangira, ari nako abakinnyi ba Mogadishu City byagaragaraga ko bananiwe, ku munota 61 w’umukino ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.
APR FC yasabwaga igitego kimwe kugira ngo igire icyizere cyo gukomeza iri rushanwa, yaje kubona ikindi gitego ku munota wa 73, gitsinzwe na Karera Hassan.
Nyuma yo gutsinda ibi bitego, APR FC yasabwaga igitego cya 3 (cy’umutekano) yakomeje gusatira, ari nako Mogadishu City yageragezaga kwirwanaho, igerageza kubyaza umusaruro amahirwe make yabonaga, ishaka igitego cyo kunganya.
Iminota 90 y’umukino yarangiye nta mpinduka, umusifuzi yongeraho iminota 6, ari nako umuzamu wa APR FC, Ishimwe Jean Pierre yaje kwerekwa ikarita y’umuhondo azira gutinza umukino.
Umukino warangiye APR FC igifite ibitego 2, Mogadishu City igifite kimwe cyayo. Ikipe y’ingabo yabonye itike yo gukomereza mu cyiciro gikurikiyeho cy’irushanwa.
Umukino wabanje wabereye muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri, APR FC yanganyije na Mogadishu City ubusa ku busa (0-0).


