Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 Nzeri 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izerekeye ubutabera, siporo, umutekano na politiki.
Muri zo harimo:
Igorofa ry’umuryango wa Rwigara mu cyamunara
Urukiko rw’Ubucuruzi rwafashe icyemezo cyo guteza cyamunara igorofa igeretse kane y’umuryango wa Assinapol Rwigara wabaye umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gutesha agaciro ikirego cyayihagarikishaga.
Uyu muryango ujya kurega, wasabaga ko cyamunara y’iyi gorofa iburizwamo bitewe n’uko nta mwenda ubereyemo Cogebank, bavuga ko iyi banki ubwayo yiyandikiye inyandiko yemeza ko nta mwenda iberewemo.
Iki kirego cyateshejwe agaciro bisabwe n’umunyamategeko wunganira Cogebank, Me Pierre Munyengabe, bitewe n’uko batandikiye umwanditsi mukuru w’urukiko kandi ari ko amategeko abiteganya. Bavuze ko bazajurira mbere y’uko itezwa cyamunara tariki ya 27 Nzeri.
Ikipe y’u Rwanda yirukanwe mu irushanwa nyafurika
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yitabiraga irushanwa nyafurika rya Volleyball ryaberaga muri Kigali Arena yarasezerewe n’ishyirahamwe mpuzamahanga, FIVB, nyuma yo kugaragaraho ikosa ryo gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa byuzuye.
Iyi kipe yarasezerewe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’amashyirahamwe arimo iryo muri Nigeria na Maroc cy’uko ikipe y’u Rwanda yakinishije abakinnyi bane bo muri Brazil, nyuma y’isuzuma ryakozwe na FIVB rigaragaza ko koko batari bemerewe gukina muri iri rushanwa.
Irushanwa rya ryasubitswe, ryasubukuwe kuri uyu wa 19 Nzeri ikipe y’u Rwanda itarimo. Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje ko iri gukora iperereza kuri aya makosa yabaye.
Minisitiri w’Ubutabera mushya
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 17 Nzeri 2021 yashyizeho Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wasimbuye Busingye Johnston, akaba ari umunyamategeko, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Dr Ugirashebuja wabaye Perezida w’urukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, afite impamyabumenyi y’icyiciro cy’ikirenga mu mategeko.
Busingye wavuye kuri iyi nshingano, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza, asimbuye Yamina Kalitanyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi, RMB.
Karemangingo yarasiwe muri Mozambique
Umucuruzi akaba na Pasiteri warwanyirizaga ubutegetsi bw’u Rwanda muri Mozambique, Revocat Karemangingo yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana.
Inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wa tariki ya 13 Nzeri 2021, iza kwemezwa na Polisi ya Mozambique itaramenya abihishe inyuma y’igitero Karemangingo yagabweho.
Karemangingo bivugwa ko yari ashinzwe komisiyo y’umutungo mu muryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique.
Condé yavuze ko yahitamo kwicwa
Alpha Condé uherutse guhirikwa ku butegetsi bwa Guinée Conakry ubu akaba ari mu maboko y’abasirikare badasanzwe bamuhiritse, yanze gusinya ku nyandiko imweguza, avuga ko aho kugira ngo abikore yahitamo kwicwa.
Condé yabitangarije intumwa z’umuryango w’ibihugu biri mu burasirazuba bwa Afurika, ECOWAS ubwo bahuriraga mu murwa mukuru, Conakry, aherekejwe n’abasirikare bamufite.
Uyu musaza w’imyaka 83 y’amavuko yahiritswe n’abasirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya tariki ya 5 Nzeri 2021 nyuma y’igihe gikabakaba umwaka yari amaze yegukanye amatora ya manda ya gatatu itaravugwagaho rumwe.


