Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba yasabye amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, gufatira u Rwanda ibihano mu gihe se yaba ahamijwe ibyaha by’iterabwoba akurikiranweho, agakatirwa.

Ni mu gihe kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwari rugiye gusoma urubanza rwa Rusesabagina n’abandi 20 baburaniye hamwe.

Mu gitondo cy’uyu munsi, umunyamakuru wa BBC yabajije Carine niba yizeye ko umubyeyi we ahabwa ubutabera yifuza, avuga ko ntabwo yiteze mu Rwanda, asubiza ati: “Turabizi Papa arahamwa n’ibyaha.”

Impamvu avuga ko se yita ‘imfungwa ya politiki’ yagombaga guhamwa n’icyaha, ngo ni uko kuva yatabwa muri yombi na Leta y’u Rwanda, atigeze ahabwa uburenganzira umufungwa agomba, burimo kuvugana n’abunganizi be uko bikwiye.

Carine yagize ati: “Yafungiwe ahantu ha wenyine mu minsi irenga 250, ntiyahuraga n’abanyamategeko be uko bikwiye. Turabizi ko nta butabera buboneye Papa arahabwa, ubu n’Isi ni ko ibibona.”

Kubera ko iyi mpamvu, uyu mukobwa yasabye amahanga kugira icyo akora kugira ngo se arekurwe. Ati: “Niba US n’u Bubiligi byizera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bikwiye kubyinjiramo ubu ngubu, bikabohoza Papa.”

Kwinjira muri iki kibazo Carine yavuze, ngo ni ugushyira igitutu ku Rwanda; ibi bihugu bikaba byarufatira ibihano. Ati: “Hari uburyo ingamba zafatwa mu gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rurekure Papa. Papa ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu…”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije kuri Twitter atanga igisubizo kuri iyi nkuru ya BBC, yavuze ko aya mahanga Carine atabaza yafashije u Rwanda gukusanya ibimenyetso kuri Rusesabagina.

Makolo yagize ati: “Amahanga u Rwanda rubarizwamo, yagize uruhare mu kurinda uburenganzira bw’abasivili b’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN. Binyuze mu bufatanye mu butabera, ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwahaye ubw’u Rwanda ibimenyetso byavuye mu isaka bwakoreye uwigambye kuba umuyobozi wa FLN.”

Rusesabagina ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali avuye i Dubai, aho ngo yari azi ko ari kujya mu Burundi. Leta y’u Rwanda ivuga ko yizanye ashutswe n’umuvugabutumwa wari inshuti ye, umuryango w’uregwa ukavuga ko yashimuswe.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
    Aaaaahhhaaa ariko uzikwikina mukobwa mwiza.abaturage bakitabi bose bahaburiye ubuzima ubahinduye ubusa papa wawe niwe uhaye agaciro.ngaho nibazifate rero turebe.

  2. Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
    Aaaaahhhaaa ariko uzikwikina mukobwa mwiza.abaturage bakitabi bose bahaburiye ubuzima ubahinduye ubusa papa wawe niwe uhaye agaciro.ngaho nibazifate rero turebe.

  3. Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
    Dusobanurikwikina bahuyentimanukase abobaturage

  4. Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
    Dusobanurikwikina bahuyentimanukase abobaturage

  5. Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
    Uwo mukobwa se ntazi ko ise yemeye ko yari mu mutwe w’iterabwoba wishe abanyarwanda, abakobwa nkawe biciwe ba se bishwe na se yabagira inama yo gusaba iki amahanga!?

  6. Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
    Uwo mukobwa se ntazi ko ise yemeye ko yari mu mutwe w’iterabwoba wishe abanyarwanda, abakobwa nkawe biciwe ba se bishwe na se yabagira inama yo gusaba iki amahanga!?

  7. Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
    Ntabuze byose aramenyekanye uwo mwana w’umukobwa

  8. Carine wa Rusesabagina yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano
    Ntabuze byose aramenyekanye uwo mwana w’umukobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *