img_20210916_091753_925.jpg

Abatuye ku Kabaya i Musanze bavuga ko bazengerejwe n’itsinda ‘ry’amabandi’ aheruka gufungurwa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batuye ku isanteri y’ubucuruzi ya Kabaya mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko batagitekanye nyuma y’irekurwa ry’abo bavuga ko ari itsinda ry’ibisambo ryari rifungiwe ahazwi nka groupement no mu Kinigi.

Iyi santeri iri hagati y’utugari twa Ruhengeri na Kigombe, igaragaramo urujya n’uruza rw’abantu b’ingeri zose gusa higanjemo urubyiruko.

Abaganiriye na BWIZA bavuga ko iryo tsinda ry’amabandi agera kuri 14, hashize ukwezi kumwe rifunguwe, ingingo yatumye abagirirwa nabi (guterwa kaci) n’abibwa biyongera mu duce twa Rukereza, Kabaya, Gacuba, Ndaba, ku Rwenya, Buhoro, mu Gisenyi, ku Kabaya nyir’izina no mu bindi bice.

Umwe mu baturage watinye kwivuga amazina ngo atavaho agirirwa nabi n’ayo mabandi ati ” Ubu ntitukiryama nijoro. Tuba twikanga buri gihe ko ariya mabandi yaza kutwiba. Twari dutekanye bagifunzwe ariko aho bagarukiye, twatangiye kubona ubujura bwinshi mu duce twegereye iyi sanyeri yacu ya Kabaya. Uretse kwiba abantu, baranabakubita bashaka kubambura cyangwa ku bw’urugomo gusa nk’igihe basinze cyangwa bamwe menya banywa n’ibimogi.”

Undi muturage yunzemo ngo ” Mu by’ukuri twibaza impamvu polisi iba yabarekuye nyuma y’ukwezi kumwe gusa! Ubwo se baba babagoroye koko? Kuki batabagumana igihe kirerkire natwe tugahumeka? Reba nk’ejo bundi, uwitwa Yibu mwene Lusi, yari agiye gutera icyuma umuturage kuko yananiwe kumwiba, umuntu nk’uwo azanwa muri sosiyete gute? Ntabwo nakubeshya ngo turatekanye kubera bariya bajura badatinya no kwambura abantu ku manywa.”

Aba baturage bavuga ko batinya ayo mabandi. Uyu ati ” Eeeh! Uzi ukuntu biba biteye ubwoba guhura nabo bashoreranye bagiye nko kunywera mu Gacuba cyangwa mu Gisenyi. Baba ari benshi barenze nk’icumi, baba biyenza, batukana.”

Hari umukecuru wabwiye BWIZA ko igikoni cye bagicuriye imfunguzo, bakaba baherutse kuza bagafungura bakiba buri kimwe cyari cyarayemo. Ati” Baje nijoro bafungura igikoni cyanjye batwara amahema, intebe n’ibindi. Nari naraye nkinze rwose mbizi neza ariko baraje barafungura. Numvise ko babigurishije iyo mu mujyi.”

Undi muturage we avuga ko yatunguwe n’uburyo RIB ikemura ikirego cy’abakekwaho ubujura. Umwe ati ” Niyo umujura wamufatana igihanga, ukamujyana hariya gurupoma, hari n’igihe bamurekura wowe utaranataha. Urumva ibyo bintu ari byo?”

Aba baturage icyo bahurizaho ni uko ukekwaho ubujura wese muri Kabaya n’undi uteza umutekano muke yafatirwa ingamba zirimo no gufungwa kugira ngo bumve bo n’ibyabo batekanye.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabaya, Thacien Twagirayezu, yemeranya n’aba baturage ko kuva ayo mabandi yafungurirwa icyarimwe mu mezi abiri ashize, batangiye kwakira no kumenya amakuru y’ubujura n’umutekano muke, bitandukanye n’igihe yari afunzwe.

Yagize ati ” Nibyo koko hari ikintu cyagabanutse ku mutekano aho bari bajura bafunguriwe. Ibirego by’abaturage byariyongereye, mbese twavuga ko umutekano utameze neza muri Kabaya. Ntabwo twavuga ko ibintu bimeze neza kandi buri joro abaturage bibwa ibyabo kandi bari ku nkeke y’ariya mabandi y’insoresore. Ibirego twakira cyane ni iby’ubujura no kwamburwa bizwi nko guterwa kaci. Bamwe bamburwa za smart phones, amafaranga n’ibindi. Si abahaturiye gusa kuko n’abahanyura nk’ahitwa kwa Matata, muri Bugese aho bahategera abagenzi bakabambura.”

Twagirayezu avuga ko ntako batagira ngo ikibazo cy’ayo mabandi gikemuke kuko baba bamenyesheje ababakuriye, ko babitangamo raporo buri gihe.

Mu gushaka kumenya bamwe muri abo bivugwa ko ari amabandi, Twagirayezu yavuze ko bitoroshye kumenya amazina yabo nyakuri, ngo bakoresha kenshi utubyiniriro.

Yavuze ko mu bazengereje abaturage harimo: Jean Bosco Nsengiyumva, Bujeni, Hagenimana, abakobwa batatu barimo uwitwa Nyirabukara, Bisosi na Ndengeje ufatwa nk’umuyobozi mukuru cyane ko ngo abana be bose ari ibisambo.

Avuga ko abavugwa muri ubu bujura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 22.

Ku cyaba gitera urwo rubyiruko ku kwishora mu bujura, Twagirayezu yagize ati ” Bariya bamenyereye kurya ibyo bataruhiye. Ntabwo baba bashaka gukora. Nta kazi wabaha ngo bagakore, birirwa batembera ku manywa, nijoro bakiba. Twarabigishije biba iby’ubusa.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabaya, Claudine Mutuyimana, ati “ Ibi bibazo tugenda tubimenyesha ubuyobozi budukuriye ngo budufashe kubikemura.”

Abayobozi bavuga ko ubujura, urugomo by’umwihariko ubwambuzi buzwi nka kaci bikwiriye gushakirwa umuti urambye.

Buvuga ko aba bivugwa ko ari abajura badatinya n’ubuyobozi nk’aho bagisohoka muri gereza, bakigera ku Kabaya, bahise bahakubitira SEDO w’Akagari ka Kigombe, abyimba ijisho.

Aba bayobozi bavuga ko badashobora gutaha bonyine, ari uguherekezwa n’irondo ngo amabandi atabagirira nabi.

Basanga umuti urambye ari uko uwafashwe yazajya ajanwa mu nkiko, akaburana, byamuhama amategeko agakurikizwa. Bemeza ko kugorora by’igihe gito nta muti bizatanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe kamwe mu gaherereyemo igice kimwe cy’isanteri ya Kabaya, Jasmine Mukamusoni, mu butumwa bugufi nyuma yo kuvuga ko ari mu nama, yatangarije BWIZA ati ” Mwabaza ES w’umurenge, mukamusaba amakuru mwifuza ariko nta kibazo cy’umutekano muke dufite.”

Abazi neza ku Kabaya, bavuga ko mu minsi yashize ubujura bwahahoze gusa ngo gutera kaci byo bikozwe n’abakiri bato ni ibyo muri iyi minsi.

img_20210916_091753_925.jpg
Abaturiye isanteri ya Kabaya barasaba ubuyobozi kubashakira umutekano/BWIZA

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *