Guverinoma yafunguye utubari nyuma y’umwaka n’igice dufunze

img_20210921_215124.jpg

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko utubari two hirya no hino mu gihugu twongera gukora nyuma y’umwaka umwe n’igice dufunze. Ku wa 21 Werurwe 2020 ubwo hari hashize icyumweru kimwe icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, ni bwo Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga bimwe […]

Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Hakainde Hichilema ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Kabiri yabonanye na Perezida Hakainde Hichilema uheruka gutorerwa kuyobora Zambia, amushyikiriza ubutumwa yagenewe na Perezida Paul Kagame. Minisitiri Biruta na Perezida wa Zambia babonaniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bombi bitabiye Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye. Minisiteri y’Ububanyi […]

HRW yanenze uko urubanza rwa Rusesabagina rwagenze kugeza ku musozo

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, uravuga ko Paul Rusesabagina, yahamijwe ibyaha nyuma y’urubanza rwaranzwe n’intenge zirimo kuba ubutabera bwarakoreshejwe na guverinoma y’u Rwanda. Uyu akaba yakatiwe imyaka 25 y’igifungo kuri uyu wa Mbere, igihano kitanyuze ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu. Kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha […]

Afurika y’Epfo: Hasubukuwe urubanza rwa ruswa ruregwamo Jacob Zuma

Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Nzeri 2021, rwasubukuye urubanza rwa ruswa ruregwamo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Jacob Zuma, rufitanye isano n’igurwa ry’intwaro zifite agaciro ka miliyari 2 z’Amadolari. Uru rubanza ku masezerano yo kugura intwaro yo muri za 90 rwagombaga gutangira muri Gicurasi, nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi, […]

Burundi: Minisitiri w’Intebe Bunyoni yasuye abarenga 100 bakomerekeye mu bitero bya grenades

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, CPG Allain-Guillaume Bunyoni, kuri uyu wa Kabiri yasuye mu bitaro Abarundi barenga 100 baheruka gukomerekera mu bitero bya za grenades biheruka kugabwa mu mujyi wa Bujumbura. Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere ni bwo i Bujumbura hakabwe ibitero bibiri bya za Grenades, zimwe ziterwa ahategerwa imodoka zitwara abagenzi indi iterwa ahacururizwa […]

Umugabo uha ibice by’ibanga ni gute utamuha ‘password’ ya telefone?-Umugore wa Pasiteri Bugingo

Umugore wa Pasiteri Aloysius Bugingo, uyobora itorero ryitwa House of Prayer Ministries International, Suzan Makula Nantaba, avuga ko atumva uko umugabo n’umugore bapfa ijambo-banga (password) rya telefone kandi hari ibindi basangira bifite agaciro cyane. Nantaba wigaruriye Bugingo nyuma yo kwanga Teddy bari bamaranye imyaka 19, avuga ko umugabo yemerewe amaguru ye n’ibice by’ibanga bityo ngo […]

Le parquet “insatisfait” de la décision de justice dans l’affaire Rusesabagina

L’Autorité nationale des poursuites pénales (NPPA) a exprimé son mécontentement à l’égard de la décision rendue dans le procès terroriste du FLN impliquant Paul Rusesabagina et ses coaccusés. Peu de temps après le verdict condamnant Rusesabagina à 25 ans de prison, Faustin Nkusi, porte-parole de la NPPA, s’est félicité du fait qu’aucun des accusés n’ait […]

Umugabo yateruye ibuye ry’ibiro 229

Umugabo wo mu gihugu cya Burkinafaso witwa Sheick Ahmed al-Hassan Sanou – azwi kw’izina rya Iron Biby, kuwa Gatandatu yakoze amateka ku Isi yo guterura ibuye ripima ibiro 229. Uyu mugabo yandikiye amateka mu irushanwa rya Giants Live World Tour Final muri Ecosse/Scotland, mu kurushanwa guterura ibibuye biremereye. Yarushije uwa kabiri ikiro kimwe ndetse yakiriwe […]

Rusizi/ Mururu: Abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka baravuga ko batorohewe n’imibereho

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi basanzwe bafite abana bafashwa mu mibereho n’umushinga RW 0394 ukorera mu itorero ADEPR paruwasi ya Cyirabyo, bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bakoreraga i Bukavu muri Kongo, baravuga ko muri iki gihe cya COVID-19 imibereho yarushijeho kugorana kuko igishoro gito bakoreshaga cyashize kandi bamwe […]

Hahishuwe uko Israel yishe umuhanga wa Iran ikoresheje machine gun yagenzurirwaga kure

d71b7d1b2273543e3d4200141803eb31.jpg

Amakuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri yahishuye ko igihugu cya Israel cyishe uwafatwaga nk’umuhanga wari ukuriye abandi ba Iran mu bijyanye na gahunda zo gutunganya ingufu za kirimbuzi ikoresheje uburyo budasanzwe, aho yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa machine gun yagenzurirwaga kure hakoresheje ikoranabuhanga. Mohsen Fakhrizadeh yari ku rutonde rw’abantu batagomba kubaho rwa Israel […]

Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Umunyapolitiki washinze ishyaka RPD ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Christopher Kayumba, biravugwa ko yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyiriza ubusa bitewe n’uko ubuzima bwe bwari bukomeje kujya mu kaga bitewe n’indwara ya Diyabete asanganwe. Igitangazamakuru The Chronicles Dr Kayumba yashinze atarinjira muri politiki, kivuga ko yahagaritse iyi myigaragambyo ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021 nyuma yo kugirwa […]

Lugendo yatawe muri yombi ku bwo gukinisha imyanya y’ibanga y’umukobwa w’imyaka itatu

Polisi ya Tanzania mu Ntara ya Pwani, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 34 witwa Anthony Lugendo imukurikiranyeho gukinisha, gukorakora imyanya y’ibanga y’umwana w’umukobwa w’imyaka itatu y’ubukure. Lugendo asanzwe ari umuhinzi mu Karere ka Mlandizi mu cyaro cya Janga. Akurikiranyweho ko kwandagaza uwo mwana, akinisha ibice bye by’ibanga binyuranye n’amategeko ndetse n’imigirire iboneye nk’uko Bongo5 ibitangaza. […]

Urukiko rw’u Burayi rwemeje ko u Burusiya ari bwo bwivuganye intasi yabwo, Litvinenko

Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’u Burayi rwemeje ko u Burusiya ari bwo bwiciye i Londre mu 2006 Alexander Litvinenko, wigeze kuba intasi yabwo. Litvinenko yahoze ari umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya ruzwi nka FSB rwasimbuye, KGB, mbere yo kujya gukorana n’urwego rw’ubutasi rw’Abongereza ruzwi nka Mi6 amaze guhungira mu Bwongereza. Yaje gupfa urupfu rubabaje nyuma […]

Muri Sudani hapfubye Coup d’Etat, abasirikare 40 batabwa muri yombi

Abasirikare babarirwa muri 40 ba Repubulika ya Sudani batawe muri yombi, nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa kiriya gihugu kuri uyu wa Kabiri bikarangira uwo mugambi upfubye. Abayobozi bakuru n’abasirikare bavuganye na CNN bavuze ko abagerageje guhirika ubutegetsi muri Sudani babanje kugerageza kwigarurira inyubako ikoreramo Televiziyo y’Igihugu iri mu mujyi wa Omdurman ndetse n’icyicaro gikuru […]

Abatuye ku Kabaya i Musanze bavuga ko bazengerejwe n’itsinda ‘ry’amabandi’ aheruka gufungurwa

img_20210916_091753_925.jpg

Bamwe mu baturage batuye ku isanteri y’ubucuruzi ya Kabaya mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko batagitekanye nyuma y’irekurwa ry’abo bavuga ko ari itsinda ry’ibisambo ryari rifungiwe ahazwi nka groupement no mu Kinigi. Iyi santeri iri hagati y’utugari twa Ruhengeri na Kigombe, igaragaramo urujya n’uruza rw’abantu b’ingeri zose gusa higanjemo urubyiruko. Abaganiriye […]

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntibwanyuzwe n’ibihano byakatiwe Rusesabagina n’abo bareganwaga

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe kandi butishimiye ibihano urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwaga ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe wa FLN wigeze kugaba mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu. Ni nyuma y’aho uru Rukukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 rukatiye abaregwaga ibihano biri hagati y’igifungo cy’imyaka […]

Bujumbura: Abakinnyi bitabiriye irushanwa rya Volley mu Rwanda baraye ku kibuga cy’indege

Abakinnyi 12 muri 16 b’u Burundi bitabiriye irushanwa nyafurika rya Volleyball ryaberaga mu Rwanda hamwe n’umutoza wabo, baraye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, i Bujumbura. Ibitangazamakuru byo mu Burundi (Ikiriho na SOS) bivuga ko impamvu aba bakinnyi baraye ku kibuga cy’indege ari uko ishyirahamwe rishinzwe Volleyball mu Burundi ryanze kwishyura ikiguzi cy’ibipimo bya […]

USA ‘iribaza’ ku gihano Rusesabagina yakatiwe

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Ned Price, yatangaje ko igihugu cye cyibaza ku kuri kw’igihano Paul Rusesabagina wemererwa n’amategeko gutura mu gihugu cyabo, yakatiwe. Bigaragara mu itangazo Ned yasohoye kuri uyu wa 20 Nzeri, Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rumaze guhamya Rusesabagina icyaha cyo […]

Umutoza Ronald Koeman wa FC Barcelona mu mazi abira

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye byandika imikino muri Espagne, aravuga ko ikipe ya FC Barcelona yafashe icyemezo cyo kudakomezanya n’umutoza Ronald Koeman kubera umusaruro mubi. Mu mwaka ushize ni bwo uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi yageze muri FC Barcelona, asimbuye Quique Sétien wari umaze kwirukanwa. Koeman mu mwaka we wa mbere igikomeye yafashije […]

Impanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu yahitanye 7 bamwe baburirwa irengero

Abantu barindwi bapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 19 Nzeri, ahegereye Ruhunde, muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo. Aya makuru yemejwe kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Nzeri na Pascal Cimana, umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Kalehe avugana na 7sur7.cd dukesha […]

U Rwanda rwasubitse ikiganiro rwari rufitanye n’u Bubiligi kubera Rusesabagina

itangazo_rya_minis.png

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yatangaje ko yasubitswe gahunda ya Dr Vincent Biruta yo guhurira na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahabera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iyi Minisiteri ryo kuri uyu wa 20 Nzeri 2021, impamvu Dr Biruta atagihuye na […]

Umunyamakuru Jado Castar yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar rumukekaho gukoresha inyandiko mpimbano. Jado Castar usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio B&B FM-Umwezi, anasanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB). Uyu mugabo yatawe muri yombi ejo ku wa Mbere tariki […]

Bujumbura hatewe amagerenade atazwi umubare, inkomere n’abahaguye ntibiramenyekana

Mu murwa mukuru w’Ubucuruzi w’ u Burundi, Bujumbura, kuri uyu wa Mbere tariki 20 ku mugoroba ahagana saa moya hatewe za gerenade zitaramenyekana umubare, bigakekwa ko zaba zakomerekeje abatari bake. Ababibonye bavuga ko hatewe nibura gerenade eshatu ku isoko rinini rya Bujumbura, ku muhanda ujya ku Mutakura na Kamenge, mu majyaruguru ya Bujumbura. Umwe mu […]