Mu murwa mukuru w’Ubucuruzi w’ u Burundi, Bujumbura, kuri uyu wa Mbere tariki 20 ku mugoroba ahagana saa moya hatewe za gerenade zitaramenyekana umubare, bigakekwa ko zaba zakomerekeje abatari bake. Ababibonye bavuga ko hatewe nibura gerenade eshatu ku isoko rinini rya Bujumbura, ku muhanda ujya ku Mutakura na Kamenge, mu majyaruguru ya Bujumbura. Umwe mu bo grenades zaturitse ageze hafi y’ama bisi avuga ko “Hari hafi nk’isaa moya z’ijoro.” nk’uko BBC ibitangaza. Ababibonye bavuga ko abantu baciye bakwira imishwaro mu bice byose by’umujyi. Mu majwi, yakwirakwiye nk’uko BBC ibitangaza, harimo abumvikana bavuga ko bakeneye imbangukiragutabara ahazwi nka Plazza ngo ijyane abakomeretse kwa muganga. Ikinyamakuru kimwe cyo mu Burundi kivuga ko hari na babiri bashobora kuba bapfuye. Ibi bibaye nyuma y’igitero cyo kuwa Gatandatu cyigambwe na RED Tabara, cyabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Bujumbura. Ku cyumweru kandi mu ijoro, ibinyamakuru bimwe byo mu Burundi, byavuze ko hari andi magerenade yatewe i Gitega. WASOMA: https://bwiza.com/?Burundi-Igitero-cya-grenade-mu-murwa-mukuru-cyahitanye-abantu-babiri Iki gitero cyo kuwa Mbere, nta mutwe cyangwa umuntu uracyigamba. Leta y’ u Burundi ntacyo iravuga kuri iki gitero, gusa ubusanzwe ibyita ibitero by’iterabwoba. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


