Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko utubari two hirya no hino mu gihugu twongera gukora nyuma y’umwaka umwe n’igice dufunze.
Ku wa 21 Werurwe 2020 ubwo hari hashize icyumweru kimwe icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, ni bwo Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga bimwe mu bikorwa byahurizaga hamwe abantu benshi birimo n’utubari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo.
Kuva icyo gihe ibyinshi mu bikorwa byagiye byemererwa gusubukura bitewe n’uko ingamba zagiye zoroshywa, gusa utubari dukomeza gufunga.
Umwanzuro (i) w’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri uvuga ko “Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye areba iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi hamwe na RDB.”
Uretse gufungura utubari, amasaha ntarengwa y’ingendo na yo yongerewe ashyirwa kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi z’igitondo.







