Rusizi/ Mururu: Abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka baravuga ko batorohewe n’imibereho

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi basanzwe bafite abana bafashwa mu mibereho n’umushinga RW 0394 ukorera mu itorero ADEPR paruwasi ya Cyirabyo, bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bakoreraga i Bukavu muri Kongo, baravuga ko muri iki gihe cya COVID-19 imibereho yarushijeho kugorana kuko igishoro gito bakoreshaga cyashize kandi bamwe bari bafite udusambu duto bakoreraho gusa ibikorwa by’ubworozi na bwo ku matungo baba bahawe n’aba bafatanyabikorwa, bakabasaba no kureba ko hari icyakorwa ngo bongere bafashwe kubona igishoro basubukure ubwo bucuruzi bahangane n’imibereho iruhije barimo ubu.

Bavuga ko imibereho yabo na mbere yari isanzwe ijegajega kuko byasabye ko bagira umwe mu bana ba buri muryango wishingirwa n’aba bafatanyabikorwa mu kwiga,kwivuza n’ibindi ngo babashe kumugobotora mu ngoyi y’ubukene ariko bataretse n’abavandimwe be,ari yo mpamvu babahaga ibibafasha nk’amatungo, inguzanyo zo gukora ubwo bucuruzi buciriritse haherewe ku matsinda yo kwiteza imbere bashyizwemo.

Igihe COVID-19 yari ikaze muri aka karere banahabwaga ibibatunga kuko ahandi bagerageza gukura imibereho hari hahagaze, kubera igihe kinini guma mu karere yahamaze n’igishoro gito bari bafite bakakimarira mu byunganira ubwo bufasha ngo babashe kubaho, bakabasaba ko muri iyi minsi ibintu bitangiye kujya mu buryo bafashwa kongera kugira icyo bacuruza.

Uwimana Hilarie utuye mu kagari ka Kagarama muri uyu murenge,avuga ko umugabo we yapfuye amusigiye abana 6,ubwo we,kimwe na bagenzi be bari baje gufata amatungo magufi borojwe yabwiye Bwiza.com ko imibereho igoye arimo ubu nyuma yo kumara igishoro gito yacungiragaho ituma atabasha kubonera abana be ibyo bakenera byose,akishimira ko ubu nibura atazajya yirirwa mu rugo ahubwo azajya yahirira iri tungo ngo ariboneho ifumbire anaribyaze undi musaruro,ariko ko afashijwe kongera kubona igishoro ari bwo imibereho yarushaho kuba myiza.

Ati: “Mbere y’iki cyorezo hari umuvandimwe wari wampaye amafarnga 50.000 nazungaza i Bukavu muri RDC,a ho nacuruzaga imbuto n’indi myaka nk’ibishyimbo, byari bintungiye abana banjye 6 umugabo yansigiye, icyo nahabwaga hano kikunganira ubuzima bugakomeza,ariko aho kiziye kujya muri RDC byarahagaze mbuze uko ngira na cya gishioro ndakibagaburira kirashira,ubu ubuzima burangoye cyane, ngasaba aba bafatanyabikorwa cyangwa ubuyobozi ,bwaba ubw’umurenge cyangwa ubw’Akarere kuntera inkunga y’igishoro nkareba ko nakongera gusubira mu bucuruzi nakoraga, cyane ko n’urupapuro rw’inzira ndufite, kandi icyo gihe najyagayo buri munsi uko ngiye nkabona amafaranga atari munsi ya 2.000 akatubeshaho.’’

Yarakomeje ati: “Muri Mururu kuko hafi ya twese dutunzwe no gushakishiriza muri Kongo,aho COVID -19 iziye twabuze amajyo dutangira kwatisha imirima twahingamo, nari mfite inka ndagiriye umuntu nakuragaho ifumbire, arayitwara ansigira amafaranga 20.000 na yo arashira, icyakora iri tungo rinkuye ahaga kubyerekeranye n’ifumbire ariko umuntu wamenyereye gukora ku ifaranga buri munsi iyi mibereho sinayishobora kuko kubona ibikoresho by’ishuri by’abana bitakoroha. Ni yo mpamvu twifuza ko twatekerezwaho mu bundi buryo ngo tubashe guhangana n’imibereho y’inzara dufite.’’

Umuyobozi w’uyu mushinga RW0394 uterwa inkunga na Compassion international Bipfakuruta Martin yemera ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira,aba baturage bari basanzwe mu mibereho itaboroheye ariko bakoraga ibishoboka byose ngo bahangane na yo, bahuye n’ibibibazo bikomeye by’ubukene,bigaragazwa n’abari barahawe inguzanyo ngo bakore ubu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ariko bamwe kuyigarura biba ingorabahizi ari byo byanazitiye abandi kuyibona,akavuga ariko ko n’ubu uwashaka inguzanyo yoroheje ngo asubukure ibikorwa bye by’ubwo bucuruzi yayihabwa, ko icyo batarababonera ari inkunga y’amafaranga yabafasha muri ubwo buryo.

Ati: “Mu baturage 259 dufashiriza abana,abarenga 200 bose bashakishirizaga hakurya I Bukavu. N’utarajyagayo gucuruza yajyagayo mu yindi mirimo yagiraga icyo imarira urugo ariko ubu ntibakijyayo nka mbere,cyane cyane ko abenshi bakoreshaga Jeto ( Jetons) ubu bikaba bidashoboka.

Icyo tugerageza gukora ubu kuri abo bacuruzaga ni ukujya mu matsinda yabo bakatubwira abafite ibyo bibazo tukabaguriza guhera ku mafaranga 20.000 kugera ku mafaranga 100.000 atagira inyungu bitewe n’imyitwarire y’uguza n’uburyo yitwaraga mu kwishyura agikora,ariko ikibazo nanone gihari ni uko hari abari bagurijwe mbere COVID-19 iza batarishyura n’ubu babuze ubwishyu kuko batagikora n’igishoro barakimaze kandi bamwe barahabwaga ayishyuwe n’abandi,ariko kuko bitorohera abagurijwe icyo gihe kwishyura biratuma n’abandi badindira,kandi abo batishyuye barenga 70% by’abagurijwe, ariko twifuza ko imikorere yakongera ikagenda neza kugira ngo bikemuke.’’

Kubyerekeranye n’uko bahabwa inkunga aho guhabwa inguzanyo,ati’’ Turabizi ko COVID -19 yashyize abaturage b’uyu murenge habi cyane mu bukungu,barakubititse cyane buri wese arabibona,imibereho yarakendereye cyane kuko batakibona imirimo ibinjiriza byoroshye,ariko ntitwabaha ikitwa ubufasha bw’amafaranga, tubaha ubw’amatungo amafaranga akitwa inguzanyo kugira ngo babashe gukora cyane bishyure bagire n’icyo basagura batanebwe cyangwa ngo bayapfushe ubusa,ni byo byungura kuruta kuyabaha gusa nubwo na byo muri iki gihe bitari gukunda neza.’’

Kubyerekeranye na jeto, umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem avuga ko ari icyemezo kizafatwa ku rwego rw’ibihugu byombi atari icyemezo cy’Akarere, ariko ko bakwiye no kwiga gushakishiriza iwabo kuruta guhora batekereza gusa Bukavu.

Ati: “Icya mbere ni uko batagomba kumva ko bagomba kurya byanze bikunze ari uko bagiye muri Kongo hamwe n’ibihe cya COVID -19 turimo. Na hano mu gihugu bahakorera . Batanacuruje bakora n’imirimo iboneka,nko ku nyubako z’amashuri n’indi mirimo yabaha icyo gishoro, bagashakisha amahirwe y’akazi aboneka na hano,na byo byabaha ubushobozi bwo gukemura ibibazo bafite igihe tugitegereje ko bizagenda neza imipaka igafungurwa nk’uko byahoze.’’

Ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu muri uyu murenge riterwa no kuba imirimo yakorwaga ari uko hambukranyijwe umupaka mu baturage bafite ubushobozi buke yagabanutse, bataranabashaga gukorera ayatuma bagira n’icyo bazigama ubuzima bukagorana, umushumba wa ADEPR paruwasi ya Kamembe, Rév.past. Ntampaka Siméon asaba abagenerwabikorwa babo kubyaza umusaruro ibyo bahabwa ubu birimo n’aya matungo ashobora kubateza indi ntambwe mu iterambere igihe bayafashe neza, ko ibindi basaba bizagenda biboneka uko iki cyorezo kigenda kigabanya ubukana,ibintu bisubira mu buryo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *