itangazo_rya_minis.png

U Rwanda rwasubitse ikiganiro rwari rufitanye n’u Bubiligi kubera Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yatangaje ko yasubitswe gahunda ya Dr Vincent Biruta yo guhurira na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahabera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iyi Minisiteri ryo kuri uyu wa 20 Nzeri 2021, impamvu Dr Biruta atagihuye na Wilmès ni uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yasohoye itangazo ivuga ko umwenegihugu Paul Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 20 Nzeri, Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rumaze gukatira Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
itangazo_rya_minis.png

Iyi Minisiteri yavuze ko ashingiye ku burenganzira uregwa agomba, kuba uburenganzira bwe bwo kwitwa umwere mu gihe atari yahagamwe icyaha butarubahirijwe, byatumye bwibaza ku butabera uregwa azahabwa.

Ku musozo w’iri tangazo, yavuze ko Minisitiri Wilmès aragirana ikiganiro na Minisitiri Dr Biruta, kirabera i New York, ikindi kandi ngo u Bubiligi buzakomeza kuvugana na Rusesabagina.

Dr Biruta ntakigiranye ikiganiro na Wilmès

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane nyuma yo kubona iri tangazo ryaturutse mu Bubiligi, yasubije ko Minisitiri Dr Biruta atagihuye na Wilmès nk’uko byari biteganyijwe.

Iyi Minisiteri yagaragaje ko itishimiye iri tangazo rya Minisitiri Wilmès rihabanye n’uruhare inzego z’u Bubiligi zirimo Ubushinjacyaha zagize mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda gukora iperereza kuri Rusesabagina.

Yavuze kandi ko imbere y’ubutabera, abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa FLN, “batari ibyamamare”, bafite uburenganzira bungana n’ubwa Rusesabagina n’abandi bareganwa.

Iti: “Ku bw’iyi mpamvu, inama ya ba Minisitiri yari iteganyirijwe ahari kubera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntabwo ikibaye.”

Iyi Minisiteri yongereyeho ko Goverinoma y’u Rwanda ariko yiteguye kwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi mu Rwanda mu gihe gikwiye; kugira ngo ibihugu byombi bikomeze ibiganiro.
mofa.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. U Rwanda rwasubitse ikiganiro rwari rufitanye n’u Bubiligi kubera Rusesabagina
    Belgium should respect verdict passed by Rwandan court to Rusesabagina paul and his co.defendants.

  2. U Rwanda rwasubitse ikiganiro rwari rufitanye n’u Bubiligi kubera Rusesabagina
    Belgium should respect verdict passed by Rwandan court to Rusesabagina paul and his co.defendants.

  3. U Rwanda rwasubitse ikiganiro rwari rufitanye n’u Bubiligi kubera Rusesabagina
    Ese ni byiza ko Urwanda arirwo rwakwanga guhura kw’abahagarariye ibihugu byombi? OYA! Iyo abantu babili bafitanye akabazo, ntibibabuza guhura yuko uwiyita intungane ashobora kwireka uwo yashyizeho amakosa ko ariwe nyirabayazana. Yivumbuye ntibahure, ntawe umenya uruhare rwe muri ka kabazo kari hagati yabo. Niko mbibona. Nkeka rero Dr Biruta yakwemera ko yibeshye agahura na mugenzi we!

  4. U Rwanda rwasubitse ikiganiro rwari rufitanye n’u Bubiligi kubera Rusesabagina
    Ese ni byiza ko Urwanda arirwo rwakwanga guhura kw’abahagarariye ibihugu byombi? OYA! Iyo abantu babili bafitanye akabazo, ntibibabuza guhura yuko uwiyita intungane ashobora kwireka uwo yashyizeho amakosa ko ariwe nyirabayazana. Yivumbuye ntibahure, ntawe umenya uruhare rwe muri ka kabazo kari hagati yabo. Niko mbibona. Nkeka rero Dr Biruta yakwemera ko yibeshye agahura na mugenzi we!

  5. U Rwanda rwasubitse ikiganiro rwari rufitanye n’u Bubiligi kubera Rusesabagina
    U Rwanda narwo rumeze nk’akana karwaye bwaki akantu kose ni ukwivumbura none c kuba Belgium yashyize hanze statement ahubwo nibwo hakagombye kuba dialogue bakabiganuraho bakabemeza uburyo urubanza rwabaye mu butabera busesuye.

  6. U Rwanda rwasubitse ikiganiro rwari rufitanye n’u Bubiligi kubera Rusesabagina
    U Rwanda narwo rumeze nk’akana karwaye bwaki akantu kose ni ukwivumbura none c kuba Belgium yashyize hanze statement ahubwo nibwo hakagombye kuba dialogue bakabiganuraho bakabemeza uburyo urubanza rwabaye mu butabera busesuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *