Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Nzeri 2021, rwasubukuye urubanza rwa ruswa ruregwamo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Jacob Zuma, rufitanye isano n’igurwa ry’intwaro zifite agaciro ka miliyari 2 z’Amadolari.
Uru rubanza ku masezerano yo kugura intwaro yo muri za 90 rwagombaga gutangira muri Gicurasi, nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi, ariko rwongera gusubikwa bisabwe n’abanyamategeko bunganira Zuma bifuzaga ko umushinjacyaha Billy Downer, bashinja kubogama, akurwa mu rubanza.
Ku itariki 7 Nyakanga, Zuma yaje gufungwa nyuma yo kwanga gukorana n’urukiko mu yindi dosiye, bituma haduka imyigaragambyo ikaze yabereyemo ibikorwa by’ubusahuzi bitigeze bigaragara mu gihugu kuva mu 1994 ubutegetsi bw’Abazungu bwavaho. Abantu bagera muri 300 barishwe, ubucuruzi ibihumbi burasahurwa ubundi burangizwa.
Zuma utari mu Rukiko Rukuru rwa Pietermartizburg kuri uyu wa Kabiri, ahakana ibyaha ashinjwa bya ruswa, iyezandonke na forode ashinjwa bifitanye isano n’ibikoresho bya gisirikare byaguzwe ku kigo gicuruza intwaro cy’Abafaransa kitwa Thales nacyo gihakana ko cyamuhaye bituga ukwaha.
Uyu mugabo utorohewe n’ubutabera muri iki gihe, ashinjwa kuba yarahabwaga buri mwaka 500,00 by’Ama-Rand akoreshwa muri Afurika y’Epfo, angana n’Amadolari 33,900 asaga gato miliyoni 33 z’Amanyarwanda kuva mu 1999 kugirango azarinde iki kigo cy’Abafaransa gukorwaho iperereza.
Ifungwa rye muri Nyakanga ryagaragaje ariko ko ari intsinzi y’ubushobozi bwa Afurika y’Epfo bwo kubahiriza amategeko, nubwo ryarwanyije na bamwe mu banyapolitiki bakomeye. Ku wa Gatanu, urukiko rukuru rwanze icyifuzo cya Zuma cyo gukuraho icyo gihano cy’igifungo cy’amezi 15 yakatiwe.
Ariko, Zuma w’imyaka 79 y’amavuko uherutse kujyanwa mu bitaro kubera ikibazo cy’uburwayi butahishuwe, yemerewe gukomereza igihano yakatiwe mu rugo kubera impamvu z’uburwayi.


