d71b7d1b2273543e3d4200141803eb31.jpg

Hahishuwe uko Israel yishe umuhanga wa Iran ikoresheje machine gun yagenzurirwaga kure

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri yahishuye ko igihugu cya Israel cyishe uwafatwaga nk’umuhanga wari ukuriye abandi ba Iran mu bijyanye na gahunda zo gutunganya ingufu za kirimbuzi ikoresheje uburyo budasanzwe, aho yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa machine gun yagenzurirwaga kure hakoresheje ikoranabuhanga.

Mohsen Fakhrizadeh yari ku rutonde rw’abantu batagomba kubaho rwa Israel kuva mu myaka 14 ishize. Nyuma y’imyaka igera mu 10 umugambi wo kumwivugana upfubye, ku itariki ya 27 Ugushyingo 2020, nibwo Israel yabashije kumwivugana.

Intwaro yakoreshejwe, ni imbunda yo mu bwoko bwa Machine gun yari muri Iran ariko yakoreshejwe mu buryo bw’ikoranabuhanga riteye imbere n’umuntu wari uri muri Israel nk’uko byahishuwe na The New York Times.

Iyi mbunda yakoreshejwe n’ubwoko budasanzwe bwa FN MAG machine gun yakorewe mu gihugu cy’u Bubiligi yari yafunzwe ku gikoresho kigezweho cya robot.

Iyi mbunda The New York Times yavuze ko yakoreshwaga n’umukozi w’urwego rw’ubutasi rwa Mossad wari hanze ya Iran mu rwego rw’umutekano w’intasi z’uru rwego.

d71b7d1b2273543e3d4200141803eb31.jpg

Iyi mbunda yagejejwe muri Iran mu buryo bwa magendu, aho yajyanywe ibice bice ikaza gufungwa mu ibanga rikomeye igihe cyo gukoreshwa kigeze.

Nk’uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza ngo Israel yari yarasuzumye uburyo butandukanye bwo kwica Fakhrizadeh, kandi Mossad yari yatekereje guturikiriza igisasu hafi y’imodoka ze kugirango asohokemo imurase ikoresheje ba mudahusha, ariko uyu mugambi urahagarikwa.

Bahisemo rero gukoresha imbunda igenzurirwa kure. bivugwa ko iyi mbunda ikoreshwa na mudasobwa yashinzwe ku modoka ya pick up yasaga nk’iyashaje bataye ku muhanda iriho camera. Yashyizwe ku masangano y’umuhanda werekezaga iwabo wa Fakhrizadeh mu cyaro, ishinzwe n’Abanya-Irani bakorana na Mossad,

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hahishuwe uko Israel yishe umuhanga wa Iran ikoresheje machine gun yagenzurirwaga kure
    Technology igeze ahantu hateye ubwoba.Ikibazo nuko bayikoresha cyane cyane mu gukora intwaro ziteye ubwoba.Urugero,Russia yakoze Missile,imwe yonyine yatwika France mu kanya gato.Burimo gukora Submarine izasenya imijyi yose ya Amerika kuli East Coast mu kanya gato (harimo New York,Washington,etc…).Simvuze Drones na Hypersonic Missiles zigezweho.Gusa abahanga benshi bavuga ko isi igana ahantu habi,bisobanura imperuka.Gusa nkuko ijambo ry’Imana rivuga,izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.

  2. Hahishuwe uko Israel yishe umuhanga wa Iran ikoresheje machine gun yagenzurirwaga kure
    Technology igeze ahantu hateye ubwoba.Ikibazo nuko bayikoresha cyane cyane mu gukora intwaro ziteye ubwoba.Urugero,Russia yakoze Missile,imwe yonyine yatwika France mu kanya gato.Burimo gukora Submarine izasenya imijyi yose ya Amerika kuli East Coast mu kanya gato (harimo New York,Washington,etc…).Simvuze Drones na Hypersonic Missiles zigezweho.Gusa abahanga benshi bavuga ko isi igana ahantu habi,bisobanura imperuka.Gusa nkuko ijambo ry’Imana rivuga,izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *