Impanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu yahitanye 7 bamwe baburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Abantu barindwi bapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 19 Nzeri, ahegereye Ruhunde, muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Aya makuru yemejwe kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Nzeri na Pascal Cimana, umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Kalehe avugana na 7sur7.cd dukesha iyi nkuru.

Yavuze ko ubu bwato bwa moteri bwari burimo abantu 31 na 7 babukoramo.

Avuga kandi ko abantu 20 barokotse, hakaboneka imirambo 7 irimo ibiri y’abakoraga muri ubu bwato, ariko abandi bataraboneka.

Uyu muyobozi yongeyeho ko icyateye iyi mpanuka gishobora kuba ari umuyaga ukabije wateye imiraba, cyangwa bukaba bwari bupakiye bikabije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *