Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki washinze ishyaka RPD ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Christopher Kayumba, biravugwa ko yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyiriza ubusa bitewe n’uko ubuzima bwe bwari bukomeje kujya mu kaga bitewe n’indwara ya Diyabete asanganwe.

Igitangazamakuru The Chronicles Dr Kayumba yashinze atarinjira muri politiki, kivuga ko yahagaritse iyi myigaragambyo ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021 nyuma yo kugirwa inama n’abaganga bari kumuvura.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Dr Kayumba ari kuvurirwa mu gashami kigenga k’ibitaro by’Akarere ka Gasabo, byahoze ari ibya Polisi y’u Rwanda. Ngo nta muntu wemerewe kumugeraho, keretse umwunganizi we mu by’amategeko, Me Ntirenganya Seif Jean Bosco n’umuryango we.

Me Ntirenganya yabwiye itangazamakuru ko Dr Kayumba yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara tariki ya 10 Nzeri 2021 nyuma yo gutabwa muri yombi tariki ya 9 akekwaho ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubwinjiracyaha bwaryo, kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo gukurikiranwa adafunzwe.

Mu rwandiko yandikiye muri kasho tariki ya 13 Nzeri rwashyizwe ahabona n’ishyaka RPD, Dr Kayumba yari yatangaje ko azahagarika kwiyicisha inzara ari uko uburenganzira bwe nk’ukekwaho icyaha bwubahirijwe.

Gusa uko yakomezaga iyi myigaragambyo, ni ko umubiri wakomezaga gucika intege, Me Ntirenganya yigeze kuvuga ko ukekwa yazanye iminkanyari ku ruhu, agaragara nk’uwabuze amazi mu mubiri, ndetse ubwo yabazwaga n’Ubushinjacyaha, ngo yasubizaga mu ijwi rito.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
    hhhh yahimaga ndese iyo akomeza kureka kurya bage bareka imiteto

  2. Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
    hhhh yahimaga ndese iyo akomeza kureka kurya bage bareka imiteto

  3. Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
    Nayo yigiraga iyo akomeza kwiyicisha inzara tukareba ko ataba BARIHIMABAMUJINYA muzabaze ibyo yikoreye ubwe

    1. Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
      Wowe Frank ubanza umutima warawuteje cyamunara.Iyo uvugira gutyo ku mfungwa,ifite ibyo ikekwaho n’ibyo nayo isaba uwayifunze,uba wumva utigorera ubusa?

    2. Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
      Wowe Frank ubanza umutima warawuteje cyamunara.Iyo uvugira gutyo ku mfungwa,ifite ibyo ikekwaho n’ibyo nayo isaba uwayifunze,uba wumva utigorera ubusa?

    3. Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
      Wowe Frank ubanza umutima warawuteje cyamunara.Iyo uvugira gutyo ku mfungwa,ifite ibyo ikekwaho n’ibyo nayo isaba uwayifunze,uba wumva utigorera ubusa?

    4. Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
      Wowe Frank ubanza umutima warawuteje cyamunara.Iyo uvugira gutyo ku mfungwa,ifite ibyo ikekwaho n’ibyo nayo isaba uwayifunze,uba wumva utigorera ubusa?

  4. Dr Kayumba yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
    Nayo yigiraga iyo akomeza kwiyicisha inzara tukareba ko ataba BARIHIMABAMUJINYA muzabaze ibyo yikoreye ubwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *