Mu gihe abantu benshi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bari bategereje kumva icyo Perezida Kabila atangaza ku kijyanye no gusoza manda ye ya nyuma no kurekura ubutegetsi, ijambo rye ryakurikiwe n’ibihe bitari byiza kuri bamwe kuko yongeye guca amarenga ku kijyanye n’uwamusimbura kuri uriya mwany w’ubuperezida ndetse na mbere yaho hakaba hari hakomeje gupfa abandi bantu batandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu utangaza abasaga 41 bashobora kuba baraguye mu myigaragambyo itegura gusoza manda kwa Perezida Kabila biganjemo abana.
bimwe mu byatangajwe n’umujyanama wa Perezida Kabila Kikaya Bin Karubi ko nyuma y’ijambo rya Kabila kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016, hakurikiyeho ibikorwa bisa n’imyigaragambyo yahitanye ababarirwa muei 7 hiryo no hino mu gihugu barimo n’umwe mu ngabo za Monusco wishwe ku munsi w’ejo.
Mu ijambo rye yagejeje ku benegihugu, Perezida kabila yatangaje ko kugeza ubu nta muntu numwe arabona ushobora kumusimbura ndetse ko ari ibintu bikiri nk’inzozi ari nabyo byateje imyivumbagatanyo mu batavuga rumwe mu masaha ya mugicuku bagatangira gukwirakwira hirya no hino bangira icyo babonye cyose.
Ku isaha ya saa tanu n’iminota 59 n’ijoro, nibwo Perezida Kabila yagejeje ijambo ku benegihugu aho hari amagambo amwe n’amwe yagiye agarukaho yabaye nk’akora mu jisho abatavuga rumwe nawe.
Gusa yanagarutse ku kijyanye no kwimika amahoro, umutekano na gahunda ndetse no kubahiriza amategeko ariko aza gusoza agaragaza ko nta muntu uragaragara Wabasha kumusimbura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kabila asoje manda ye muri ubu buryo nyuma y’uko muri kiriya gihugu humvikanye amajwi y’abantu benshi badashyigikiye ko yakongera kwiyamamariza kuyobora Kongo, ndetse hakanategurwa ibiganiro byinshi bigamije kugarura amahoro mu gihugu nyuma y’uko abenshi basize ubuzima mu myigaragambyo imwamagana.
Mbere y’uko Perezida Kabila asoza mandaye, mu masaha ya kumanywa habayeho kugaba ibitero kuri gereza iri mu gace ka Butembo mu majyaruguru y’igihugu, ahaguye umusirikare wa MONUSCO ndetse n’abandi 2 bagakomereka.
Mu mujyi wa Kinshasa kuri kaminuza na ho hagabwe igitero n’abasirikare bo mu batavuga rumwe na kabila, aho basabye abanyeshuri gusohoka bagatangira imyigaragambyo nta bundi busbobanuro butanzwe.
Ahandi hantu habereye imyigaragambyo yanangije ibintu byinshi ni mu gace gatuyemo umunyepolitiki ukomeye utavuga rumwe na Perezida kabila Franck Diongo iyi myigaragambyo ikaba yari igamije kwangiza ibikorwa by’abaturanye nawe bari mu ruhande rwa Perezida Kabila ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Mu gace ka Nord kivu n’i Goma naho ni hamwe mu hakorewe imyigarambyo aho iyi myigragambyo yibasiye Martin Fayulu wamaze kwitanga nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ataha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho mu gace ka Butembo ho muri Repubulika iharanira Dempkarasi ya Kongo, abantu 7 barimo n’umusirikare w’Umunyamerika bishwe nyuma y’ijambo ryaa Perezida Kabila risoza manda ye.
Mu kwezi kwa Kamena habarurwa abasaga 30 bahitanywe n’imyigaragambyo,
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


