Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yasabye Abafaransa baba mu Burundi kwigengesera, kubera ibitero bitatu byagabwe mu Ntara ya Bujumbura na Gitega; imirwa mikuru y’igihugu.
Itangazo ryasohotse kuri uyu wa 22 Nzeri 2021, risaba Abafaransa baba mu Burundi kwirinda ingendo nyinshi mu masoko ndetse na gare by’i Bujumbura na Gitega; by’umwihariko mu gihe hari umwijima.
Bahawe urubuga bajya bakurikira kugira ngo bajye bahabwa amakuru ababurira mu gihe bibaye ngombwa.


