Palma/Cabo Delgado: Abaturage batangiye guhabwa imfashanyo y’ibiribwa

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, PAM, ryatangaje ko ryagejeje ibiribwa ku miryango ya mbere 2150 yo mu Karere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique nyuma y’amezi 6 yibasiwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Islam.

PAM mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa Mbere w’iki cyumweru, yatangaje iti: “Ku nshuro ya mbere kuva muri Werurwe, imfashanyo yageze ku baturage ba Palma.” Uretse ibiribwa, aba baturage bahawe n’ibikoresho by’isuku.

Iyi mfashanyo igeze ku baturage nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda n’iz’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo zigereye muri Cabo Delgado, zikirukana intagondwa z’uyu mutwe wiyita Jamaa Ansar al-Sunnah wari umaze imyaka ine ihungabanya umutekano waho.

Muri Palma ho, ibitero by’uyu mutwe byumvikanye cyane hagati ya Werurwe na Kamena 2021 ubwo izi ngabo zitari zakagezeyo ngo zifatanye n’iza Mozambique kurwanya intagondwa zawo.

Ingabo z’u Rwanda zemeza ko Palma yagarutsemo amahoro n’ituze, ndetse zatangiye no gusubiza mu byabo abaturage bari barahunze ibitero by’izi ntagondwa.

Ntabwo byashobokaga ko imfashanyo igera kuri aba baturage kubera ko izi ntagondwa zari zarafunze imihanda minini yagombaga kunyuzwamo, cyane ko yerekezaga ahantu h’ingenzi harimo ahari inganda zitunganya gazi na peteroli n’urw’umuriro w’amashanyarazi ruherereye muri Mocimboa da Praia.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *