Bukavu: Amabandi yitwaje intwaro yateye kiliziya, ahohotera abapadiri

Sangiza iyi nkuru

Amabandi yitwaje intwaro ataramenyekanye bivugwa ko hari n’ayari yambaye impuzankano ya Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yateye urugo rw’abapadiri muri Paruwasi Gatolika ya Saint François Xavier iherereye mu mujyi wa Bukavu, arabatoteza.

Actualité dukesha aya makuru ivuga ko byabaye mu rukerera rwa tariki ya 21 Nzeri 2021, bigakekwa ko aya mabandi yari kumwe n’umuntu usobanukiwe aho yari agabye igitero.

Padiri Boniface Kanosire uba muri uru rugo yagize ati: “[Amabandi] yari afite urwego, yurira igipangu. Ntekereza ko yari kumwe n’umuntu uzi neza ibyumba by’abapadiri kuko umwe muri bo akigera hano yumvikanye avuga ngo ‘ibyumba byabo ngibi.”

Ngo yagezemo atunga abapadiri imbunda, abakorera itoteza kugira ngo badatabaza; maze abasaba amafaranga, mudasobwa na telefone. Padiri Kanosire ati: “Babonye igihe cyo gutwara ibyo bashakaga byose, banafunguraga imbunda bakavuga ngo ‘icyo mufite cyose murakiduha, cyangwa tubice’…Bibye abapadiri batatu: Julien, Colombe na Matabaro.”

Padiri Kanosire yavuze ko aya mabandi yatoteje abapadiri. Ati: “Yageze mu cyumba cya Padiri Emmanuel, aramuzirika. Yari yambaye udupfukamaso, atwambika Padiri, amukuramo ishati, ayimupfunda mu kanwa kugira ngo adasakuza…”
Paruwasi ya Saint François Xavier ivuga ko nyuma y’iki gitero yatabaje inzego zishinzwe umutekano muri Bukavu kugira ngo zishakishe abakigabye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *