Ubuyobozi bw’intara ya Gitega ubwa Komini Gitega n’abashinzwe umutekano kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 bafatiriye litiro 1136 za lisansi za Senateri Gabriel Ntisezerana wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 2007 kugeza mu 2010.
Aba bayobozi n’abashinzwe umutekano babikoze ubwo bagensuraga uko lisansi icuruzwa, bashingiye ku makuru bari barahawe n’abaturage avuga ko ibiciro byayo byazamuwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Bageze kuri sitasiyo ya lisansi BUPP ya Senateri Ntisezerana, basanze umukozi uyishinzwe arara ijoro ayivomera mu majerikani kugira ngo abone uko azamura ibiciro.
Basanze uyu mukozi acuruza lisanzwe igura amafaranga y’u Burundi (FBu) 9,000 ku 10,000 FBu. Ku giciro cya lisansi yuzura imodoka cyo ngo usanga abakiriya barenzaho 5,000 Frw.
Aba bayobozi n’abashinzwe umutekano, bahise bafatira lisansi yose uyu mukozi ushinzwe sitasiyo yari yaravomeye mu majerikani; uko ari litiro 1136. Biteganyijwe ko ibiro bishinzwe umutekano mu Ntara ya Gitega bizafata icyemezo cy’icyo iyi lisansi izakoreshwa.
Ntisezerana abaye umusenateri wa kabiri ufatiriwe igicuruzwa kubera kugaragaraho ikosa ryo kuriza igiciro. Undi byabayeho ni Spès Caritas Njebarikanuye wari Visi Perezida wa Sena, wafashwe yurije icy’isukari. Sena yamaze kumweguza kuri iyi nshingano, imusimbuza Denise Ndadaye.



