Itangazo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryari ryashyize kuri Twitter rimenyesha ko iki gihugu kizakira shampiyona y’Isi mu 2025 ryamaze gusibwa.
Mu masaa yine y’igitondo cy’uyu wa 23 Nzeri 2021 ni bwo FERWACY yatangaje ubu butumwa buvuga ko byamaze kwemezwa, u Rwanda ruzakira iyi shampiyona.
FERWACY yari yagize iti: “Byemejwe. #Rwanda (Kigali) ruzakira shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu 2025. Izaba ari inshuro ya mbere Afurika yakiriye iri rushanwa.”
Ni amakuru ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe umukino w’amagare, UCI ritigeze ryemeza kuko n’umunyamakuru Caley Fretz w’igitangazamakuru Cycling Tips avuga ko yashatse kumva icyo rivuga ku butumwa bwa FERWACY, ariko ntiryamusubije.
FERWACY nayo nyuma yo gusiba iri tangazo ntabwo irasobanura impamvu byakozwe.
U Rwanda na Maroc ni byo bihugu byasabye kwakira shampiyona y’Isi mu 2025.


