U Rwanda nta bundi bucuti bwihariye rufitanye n’impunzi z’Abarundi-Min Mukantabana

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’imicungire y’impunzi no gukumira ibiza iratangaza ko u Rwanda nta gahunda rufite rwo kumarana igihe kirekire impunzi z’Abarundi nk’icyo Abakongomani bamaze mu Rwanda, ndetse ko nta n’iyindi gahunda u Rwanda rufitanye n’izi mpunzi uretse kuba rwarazakiriye mu rwego rwo kugaragaza igikorwa cya kimuntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Mukantabana Seraphine yatangaje ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi kuko hari amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono y’ubuhunzi, atari uko hari undi mubano wihariye izi mpunzi zifitanye n’u Rwanda.
Min Seraphine yagize ati”kuba twarakiriye izi mpunzi z’Abarundi ni igikorwa cya kimuntu twagaragaje nta bundi bucuti cyangwa umubano wihariye dufitanye nazo.”
Ibi yabitangaje nyuma y’uko leta y’u Burundi imaze igihe yikoma u Rwanda ko abo rucumbikiye atari impunzi ahubwo ko bashobora kuzasubirayo barwana hagamijwe kweguza Perezida Nkurunziza.
Minisitiri Seraphine yakomeje avuga ko impunzi z’Abarundi zitagomba kumara imyaka myinshi mu Rwanda nk’iyo iz’Abakongomani bamaze nubwo nta gihugu kiremera kuba cyakwakira izi mpunzi kugeza ubu.
Mu mezi ashize nibwo leta y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi iyisaba kwihangana ikaba ikomeje gucumbikira izi mpunzi mu gihe nta handi zirabona zerekera, ariko kugeza na nubu zikaba zitarabona aho zakwimurirwa ziramutse zivuye mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi Minisitiri yabitangaje nyuma y’uko bigaragaye ko ikibazo cy’umutekano uhagaze nabi mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ukomeje gukemangwa bityo hakaba hari n’impungenge ku banyamahanga bakomeza kwinjira mu gihugu basaba ubuhungiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *