Umuryango HRW uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wasohoye raporo nshya ishinja Leta y’u Rwanda gufungira ahazwi nko ‘Kwa Kabuga’ abarimo: abana bo ku mihanda, indaya n’abatinganyi mbere y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango Commonwealth, CHOGM, yagombaga kuba muri Kamena 2021.
Bamwe mu bo uyu muryango uvuga ko waganiriye nabo, ngo bawubwiye ko aho bafungiwe hari huzuye, “ntibabonaga iby’ibanze nk’amazi, ibiryo bikwiye” ndetse baranakubitwaga.
Nk’uko BBC yabitangaje, aba bavuze ko bafunguwe ubwo iyi nama yasubikwaga, nta we ukurikiranwe n’inzego zishinzwe ubutabera.
Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Afurika, yavuze ko uburyo bwo gufunga abanyantege nke nk’abakene u Rwanda rusanzwe rubukoresha mu gihe rugiye kwakira inama mpuzamahanga. Yagize ati: “Uburyo bw’u Rwanda bwo guhindura Kigali umujyi w’inama akenshi bubamo guhohotera abakene kurusha abandi bawutuye.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangarije kuri Twitter ko HRW yacuze ibi birego igamije kugerageza guhungabanya urwego rw’ubukungu igihugu kiriho, anashimangira ko iki gihugu kidakora ivangura rishingiye ku mahitamo y’igitsina; akomoza ku ifungwa ry’abatingayi.
Yagize ati: “U Rwanda ntirukora ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa se ku mahitamo ashingiye ku gitsina; haba mu mategeko, muri politiki cyangwa mu ngiro.”



2 Responses
HRW irashinja u Rwanda guhohotera abarimo abatinganyi
Babeshyeye u Rwanda ariko plz mwikosore ifungwa rikorerwa hariya hantu riteye isoni n’agahinda muri uru Rwanda. Muzakore iperereza mumenye uko abantu bafatwa, uko bafungwa n’uko bafungurwa
HRW irashinja u Rwanda guhohotera abarimo abatinganyi
Babeshyeye u Rwanda ariko plz mwikosore ifungwa rikorerwa hariya hantu riteye isoni n’agahinda muri uru Rwanda. Muzakore iperereza mumenye uko abantu bafatwa, uko bafungwa n’uko bafungurwa