Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko izi ngabo zitazaguma mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ibihe byose.
Yabitangarije mu kiganiro we na mugenzi we uyoboye Mozambique, Filipe Nyusi bagiranye n’itangazamakuru tariki ya 25 Nzeri 2021, asobanura ko ibibazo by’umutekano muke byaranze iyi ntara bigomba kurangira, izi ngabo zikabona gutaha.
Perezida Kagame yagize ati: “Mu gihe tutaba hano ibihe byose, ndatekereza ibibazo turi gushakira umuti hamwe n’inshuti zacu muri Mozambique nabyo bitagomba kuba hano ibihe byose.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihe ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique kizaterwa n’ibyo zizaba zimaze kugeraho ku bufatanye n’iz’igihugu ziherereyemo. Ati: “Buri gihe, buri ntambwe, turi gusuzuma igikwiye gukorwa. Kuhaguma n’igihe bizatwara bizaterwa n’ikizaba kimaze kugerwaho.”
Perezida Kagame yageze muri Cabo Delgado tariki ya 24 Nzeri 2021, aho yari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Hari hashize amezi arenga abiri ingabo z’u Rwanda zigizwe n’abasirikare n’abapolisi zigeze muri iyi ntara.


