Umukinnyi w’ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil iherutse gukora impanuka y’indege akarokoka ari umwe burya ngo yari ahugiye mu gusoma Bibiliya, umufashe we yemeje ko uyu mugabo n’ubusanzwe ari umukirisitu wizera Imana cyane, ibi byanashimangiwe n’uko ubwo uyu mugabo yarokorwaga yasanganywe igitabo cya Bibiliya irambuye mu gitabo cya Zaburi ya 63.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zaburi ya 63 yasanzwe asoma nyuma y’uko bagenzi be 71 bose bari bamaze gupfira mu mpanuka ivuga ko Imana ari yo mucunguzi mu bihe by’ingorane bikomeye.

Umugore wa Helio Neto warokotse impanuka ikomeye yemeje ko abatabazi bamuzaniye Bibiliya y’umugabo we irambuye mu gitabo cya Zaburi ya 63 mu gihe umugabo we yari yaguye muri koma ari mu ivuriro, Ijambo yabwiye abamuzaniye iyi Bibiliya, Madamu Simone yagize ati “Iki nicyo kintu cya mbere umugabo wanjye apakira iyo agiye ku rugendo, biranejeje ubwo iyi Bibiliya igarutse ishobora no kuzatuma nawe ava muri koma”
Dore uko Zaburi ya 63 yakijije Umukinnyi ivuga
“Bibiliya. Zaburi 63:1-12”
[1]Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw’i Buyuda.
[2]Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka,Umutima wanjye ukugirira inyota,Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye,Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi.
[3]Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe,Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe.
[4]Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo,Iminwa yanjye izagushima.
[5]Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho,Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.
[6]Umutima wanjye uzahazwa nk’uriye umusokoro n’umubyibuho,Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima,
[7]Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye,Nkagutekereza mu bicuku by’ijoro.
[8]Kuko wambereye umufasha,Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy’amababa yawe.
[9]Umutima wanjye ukōmaho,Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira.
[10]Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba,Bazajya ikuzimu.
[11]Bazahabwa gutwarwa n’inkota,Bazaba umugabane w’ingunzu.
[12]Ariko umwami azishimira Imana,Uyirahira wese azirata,Kuko akanwa k’ababeshya kazazibywa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu buhamya yatangiye umugabo we uyu mugore witwa Simone yemeje ko umugabo we ari umuntu ukunda Imana cyane ndetse ngo nta hantu n’ubusanzwe ajya ajya assize Bibiliya.

Simone yanavuze ko mugitondo cy’umunsi indege yaguyemo umugabo we yari yamubwiye ko yarose indege igwa ariko ngo izi nzozi ntibazihaye agaciro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


