Intara y'Amajyaruguru yeretse abashyitsi baturutse mu Bushinwa aho bashora imari

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri, itariki 20 Ukuboza 2016, Madamu Lin Danjun, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Jinhua, wo mu Intara ya Zhejiang mu Gihugu cy’u Bushinwa, n’itsinda yari ayoboye, basuye Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko Ishuri Rikuru rya Musanze Polytechnic, riherereye mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze.

Yakira abagize iri tsinda ryaturutse mu Gihugu cy’u Bushinwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude yabasobanuriye imiterere y’iyi Ntara, imiyoborere yayo ndetse n’amahirwe ahari yo gushoramo imari, by’umwihariko mu Karere ka Musanze. Mu byo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yeretse abo bashyitsi byashorwamo imari hari, ubukerarugendo, ubuhinzi, inganda zitunganya umusaruro uva ku buhinzi n’ubworozi, ingufu z’amashanyarazi, ubwubatsi bw’amazu, uburezi n’ibindi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yo gusura Ishuri Rikuru rya Musanze Polytechic ryubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bushinwa, Madamu Lin Danjun yatangaje ko yishimiye ibikorwa by’uburezi Igihugu cye giteramo inkunga u Rwanda kuko yasanze byifashe neza cyane. Yongeyeho ko Igihugu cye gifite gahunda yo kwagura ibikorwa gifatanyamo n’u Rwanda, bikava mu rwego rw’uburezi bikagera no mu zindi nzego zirimo urw’ubukungu n’izindi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’intara ivuga.

c0is-roxuaexpky

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimye ubufatanye Igihugu cy’u Bushinwa gifitanye n’u Rwanda ndetse n’ibikorwa binyuranye icyo gihugu giteramo inkunga u Rwanda. Yongeyeho ko kuba Igihugu cy’u Bushinwa gifite gahunda yo kwagura ibikorwa giteramo inkunga u Rwanda, bishimangira umubano mwiza icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda kandi ko ibyo bikorwa bizafasha Abanyarwanda gukomeza kwiteza imbere. Yasabye ko mu kwagura ibyo bikorwa hazatekerezwa no ku Ntara y’Amajyaruguru kuko ari Intara ibonekamo amahirwe menshi yo gushoramo imari.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *