Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda, Jacob Oulanyah, yasigaye nta kindi cyo gukora kitari ugusubika imirimo y’inteko bitewe n’ibyari bimaze kuvugwa n’Intumwa nkuru ya Leta, Kiryowa Kiwanuka, ku ifungwa ry’abadepite babiri, Muhammad Ssegirinya na mugenzi we, Allan Ssewanyana. Abadepite bose bo muri opozisiyo basohotse mu nteko kuri uyu wa Kabiri ubwo hari ukungurana ibitekerezo ku ifungwa ry’abadepite bagenzi babo bavuzwe haruguru. Aba bari bayobowe na Mathias Mpuuga, basohotse mu nteko nyuma y’aho Kiwanuka avuze ko abadepite bazongera bagafungwa inshuro zitazwi bitewe n’ibyo bakurikiranyweho. Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, yamenyesheje inteko ko abadepite babiri bongeye gutabwa muri yombi ku byaha bakurikiranyweho. Ariko Nabbanja yavuze ko habayemo ukwibeshya kuba aba badepite barongeye gutabwa muri yombi ibiro bya Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda, Jacob Oulanyah bitamenyeshejwe. Ubwo abadepite bari bamaze kurita mu gutwi, Kiwanuka na we yahise yungamo ngo ” Buri kimwe kiri gukorwa kigamije ngo aba badepite bafatwe mu buryo bwemewe n’amategeko.” Iri jambo ryarakaje abadepite, ryakomeje rigira riti ” Niba harabaye ukwibeshya ku kuba tutarabamenyesheje mwebwe, aba badepite bombi bazagezwa imbere y’urukiko kandi bashobora gusubizwayo inshuro nyinshi zishoboka zose bitewe ku bw’ibyaha bakoze.” Chimpreports ivuga ko Kiwanuka akimara kuvuga atyo, habayeho ukujujura mu majwi ari hejuru mu badepite, nyuma uwitwa Mpuuga, asaba ijambo, avuga asaba bagenzi be ko bakwisohokera. Aha nk’uko Chimpreports ibivuga, yagize ati ” Amagambo ya Kiwanuka ni akumiro. Ntayubahirizwa ry’amategeko, mu mategeko ni ibara. Ntabwo twaguma mu nteko, amategeko atubahirijwe. Iyo umuntu akoze ikibi na we ntumwiyungaho. Nta yandi mahitamo nsanze nsigaranye uretse kuvana itsinda ryanjye muri iki kiganiro mpaka kidafututse.” Akimara kuvuga atyo, abadepite bo muri opozisiyo bahise basohoka mu gihe Oulanyah yasigaye abaza Leta uko iri kwitwara mu kibazo cy’abadepite bashinjwa ubwicanyi bw’ i Masaka. Oulanyah ati ” Ntabwo narwanya igikorwa cya opozisiyo kuba basohotse. Nashimira Mpuuga kuba asohokanye itsinda rye nta kandi kavuyo kabayeho.” Uyu mugabo yavuze ko abo mu mutekano bari kugendera ku biherutse kuvugwa na Museveni ku kureka abantu bakaburana bidegembya. Yavuze ko amategeko ahari kandi ariyo kubahirizwa nk’uko biri mu nteko ishinga amategeko. Ukongera gufatwa kwa Ssegirinya na Ssewanyana byareberwa mu gitutu cy’ibyo Museveni aherutse kuvuga ko ” Mubarekura mugira ngo mushimishe nde?” Abo mu nzego z’umutekano bahise bongera gufata abadepite bari barekuye. Ubuzima bushaririye bw’abarimu n’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta, Baribaza niba ari igihano?

Abadepite basohotse bahitamo kwiyicarira hanze/ Chimpreports
youtube.com


