Kivu y’Amajyepfo: Abo abahanuzi bemeza ko ari abarozi bakomeje kwicwa batwitswe

Sangiza iyi nkuru

Abagore bakuze bashinjwa uburozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), bakomeje guhigwa, bamwe bicwa batwitswe, abandi bakaburirwa irengero.

Nelly Adidja uyoboye umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore, yabwiye The Guardian kuva muri Kamena 2021, muri iyi ntara hamaze kuregwa abagore 324 bashinjwa uburozi.

Muri aba, harimo 114 bo muri Teritwari ya Kalehe, barimo 5 bishwe batwitswe n’abandi 4 baburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’agatsiko k’abantu bavuga ko birwanaho. Haravugwa n’abandi 6 biciwe muri Teritwari ya Kabare kuva uyu mwaka watangira.

Iki gitangazamakuru cyasobanuriwe ko ubu bwicanyi buterwa n’abahanuzikazi bitwa Bajakazi, aba bizeza abaturage ko bafite ububasha bwo gutahura abarozi.

Iyo abaturage bamaze kubwirwa amazina y’abashinjwa uburozi (biganjemo abafite imyaka 60 kuzamura), ngo bakora urutonde rwabo, ubundi bakajya kubahiga bitwaje peteroli, bakabakubita, bakanabatwika.

Umwarimu witwa Shasha Rubenga unaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yatanze ubuhamya ku byo yabonye muri Kanama 2021, ati: “Hari ku wa Mbere saa kumi n’imwe z’igitondo. Abasore bazengurukaga umudugudu bafite urutonde rw’amazina y’abagore bafite imyaka irenga 65 biswe abarozi n’abahanuzikazi.”

Bamwe muri aba bakecuru ngo bahunze ingo zabo, aba basore babasenyera inzu. Rubenga yavuze ko hari n’abandi batabawe n’abasirikare, bagerageje kurasa mu kirere kugira ngo aba basore batatane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *