Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yatangaje ko agiye kujyana Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu butabera kubera ikibazo cy’imishahara y’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Somalia itarishyurwa.
Ibi perezida Nkurunziza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri I Bujumbura ubwo yifurizwaga umwaka mushya n’inzego z’umutekano zirimo igipolisi, igisirikare n’inzego z’iperereza.
Mu ijambo rye, perezida Nkurunziza yavuze ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakoreshejwe n’Umuryango Mpuzamahanga nk’uko bigaragara mu nkuru dukesha SOS Media.
Yagize ati: “ Afurika Yunze Ubumwe yapfuye kwemera ishutswe n’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango w’Abibumbye (…), kugeza naho irenga ku masezerano twasezeranye .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Nkurunziza yakomeje agira ati: “ Iby’Abarundi ni iby’Abarundi kandi ntibishobora gutwarwa n’abandi. Tuzabikurikirana mu butungane kugeza aho bazatwishyura n’indishyi y’akababaro ”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



