Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasuye Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Ni uruzinduko yagiriye i Nairobi, avuye mu rw’akazi yagiriraga muri Somalia ahari ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AMISOM, kuva tariki ya 23 kugeza tariki ya 27 Nzeri 2021.
Ubutumwa yashyize kuri Twitter rwerekeye Perezida Kenyatta bugira buti: “Natewe ishema no gusura mukuru wanjye n’intwari i Nairobi. Perezida Uhuru ni icyitegererezo kuri benshi muri twe muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika.”
Gen. Kainerugaba na Perezida Kenyatta bagaragara bicaranye, baseka, basa n’abahuje urugwiro. Gusa ntabwo batangaje ibyo baganiriye.


