Umugabo wari wazimiye witwa Beyhan Mutlu wo muri Turukiya mu buryo bwamutunguye yisanze yiyunze n’itsinda ry’abantu barimo abapolisi bamushakisha, abafasha kwishaka.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko ku wa Kabiri w’iki cyumweru yafataga agacupa hamwe n’inshuti ze, nyuma y’aho (yaba yari yasinze) aza gutemberera mu ishyamba riherereye mu ntara ya Bursa, ntiyataha.
Mu muryango we hacitse igikuba, ni ko umugore we yahamagaye inshuti azimenyesha ko Mutlu yazimiye, na zo zimenyesha abayobozi n’abaturage; bafatanya kumushakisha muri iri shyamba.
Mu ijoro ubwo bamushakishaga, Mutlu yaje kwiyunga nabo, abafasha gushakisha “uwo muntu wabuze”, atazi ko ari we bari gushakisha.
Yakomeje kubura, abo mu muryango batangira kumuhamagara mu izina, ari nabwo bashakisha. Yumvise izina rye maze arikiriza ati: “Ndi hano!”
Ni bwo bose bahindukiye, baza kumenya ko burya umuntu bashakishaga yari muri bo, na we abafasha gushakisha uwazimiye.
Nyuma yo kuboneka, abapolisi bajyanye Mutlu iwabo mu rugo. Yabwiye umwe muri bo ati: “Ntimumpane cyane polisi. Papa we aranyica.”


