Kamonyi: Barindwi bari bitwaje intwaro gakondo bafashwe, abandi baracika

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mirenge ya Rukoma na Ngamba mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abantu barindwi bari hagati y’imyaka 28 na 60 bakekwaho kwiba abaturage bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro.

Nk’uko urubuga rwa Polisi rwabitangaje, aba barimo bane: Kirezi Evode, Segatwa Martin, Niyigaba Jean Pierre, Sibomana Vianney na Twagirimana Gaspard bafatiwe mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kazirabonde muri Ngamba. Abandi ni Rugira Adolphe na Maniraguha Xavier muri Rukoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yatangaje ko abaturage bamaze iminsi bavuga ko abafashwe babatega, bakabakubita, bakanabatema, bashaka kubambura ibyabo.

Aba ngo ubwo bamaraga kwambura abaturage, bajyaga kwihisha mu wundi murenge kugira ngo badafatwa. Gusa aba barindwi ngo bafatiwe mu cyuho bafite iyi mihoro bakekwaho gukoresha muri ubu bujura, abandi bacitse bayijugunye.

SP Kanamugire yagize ati: “Abaturage bari bakunze kuvuga ko hari abantu babatega, cyane cyane ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite ndetse kuko baba bitwaje imihoro hakaba ubwo babatemye. Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma bahaye Polisi amazina y’abakekwa bose, hatangira igikorwa cyo kubashaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri hakaba hafashwe abantu barindwi.”

Abafashwe bose bafungiwe kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ya Rukoma. Hari gukorwa iperereza kuri iki cyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *