Burundi: Leta igiye kwirukana abayobozi bafite inshoreke

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi, umutekano n’iterambere mu Burundi; Gervais Ndirakobuca yafashe icyemezo cyo kwirukana abayobozi bafite abagore barenze umwe cyangwa se abafite inshoreke.

Itangazo Ndirakobuca yashyize hanze rireba ba Guverineri b’intara n’abayobozi ba komini, yabamenyesheje ko umuyobozi agomba kubera abaturage icyitegererezo, akarangwa n’indangagaciro nziza zituma bakomeza kumugirira icyizere.

Ni itangazo yatanze nyuma yo guhabwa amakuru y’uko hari bamwe mu bayobozi bafite inshoreke cyangwa abagore babiri. [Byumvikane ko umugore wa kabiri aba atari uw’isezerano kandi amategeko ntamwemera.]

Ngo mu rwego rwo guca iyi ngeso, Guverinoma yafashe icyemezo cyo guca intege abayigira, binyuze mu kubirukana muri aka kazi. Amenyesha abayobozi b’intara na komini ati: “Ku bw’ibyo, musabwe guhagarika umuyobozi wese ufite inshoreke cyangwa wubatse urugo mu buryo butubahirije amategeko.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *