Cabo Delgado: Ingabo za SADC zirashaka kwifatanya na RDF mu kurwanya ibyihebe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wungirije w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique (SAMIM), Brig. Gen. Dumizani Nzinge yatangaje ko bari gushaka uko bakwihuza n’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah.

Gen. Nzinge yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo SABC yo muri Afurika y’Epfo, cyarebanaga n’ibikorwa bya SAMIM byo guhashya ibyihebe by’uyu mutwe w’iterabwoba.

Ingabo za SADC na RDF kuva zagera muri Cabo Delgado mu ntangiriro z’uku kwezi, ntabwo zikorera hamwe, buri ruhande rufite aho ruherereye rurwanyirizamo ibi byihebe.

Umunyamakuru yabajije Gen. Nzinge uko ingabo za SADC zikorana n’iz’u Rwanda, asubiza ati: “Abanyarwanda bari hano ku butumire bwa Leta ya Mozambique, SAMIM iri hano muri gahunda ya SADC. Dukorana n’ingabo za Mozambique mu gace kamwe, ingabo z’Abanyarwanda zigakorana n’iza Mozambique mu kandi gace.”

Abajijwe niba ukudakorera hamwe kw’izi ngabo atari imbogamizi mu rugamba rwo guhangana n’ibyihebe by’uyu mutwe w’iterabwoba, asubiza ati: “Sinavuga ko atari imbogamizi.” Akomeza ati: “Ingabo za FADM ni zo muhuza w’ibi bikorwa ariko twatangiye gushaka uko impande eshatu zakorera hamwe.”

Yakomeje ati: “Birumvikana nk’abasirikare, twagize igitekerezo cy’uko ingabo z’impande eshatu zakwicarana ku meza amwe, ntabwo navuga ko bitashoboka. Twabikora kandi twatangiye gushaka uko twabigeraho.”

Gen. Nzinge yabajijwe niba ko hazakora politiki kugira ngo izi ngabo zose zihurize hamwe ibikorwa byo kurwanya ibyihebe, asubiza ati: “Ntabwo navuga ngo biraturenze nk’abasirikare…ndatekereza ko twebwe abasirikare bari ku kibuga biri mu maboko yacu.”

Impamvu kugeza ubu RDF idakorana na SAMIM ni uko u Rwanda rutari umunyamuryango wa SADC kandi amasezerano yo gutabarana hifashishijwe igisirikare rwagiranye na Mozambique uyu muryango utigeze uyagiramo uruhare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *