Minisiteri y’Ubuzima yategetse ibitaro byigenga bya MBC Hospital gufunga imiryango guhera tariki ya 6 Ukwakira 2021.
The New Times dukesha aya makuru yatangarije kuri Twitter ko bitaro byahawe iri tegeko, bizira amakosa atandukanye.
Ibi bitaro bigiye gufunga imiryango nyuma y’ibya Baho International Clinic biherutse gufungwa bizira serivisi mbi byahaga abakiriya, zatumye tariki ya 8 Nzeri 2021 umurwayi apfa nyuma yo kurangaranwa n’abaganga bari bamukoreye operasiyo yoroheje.
Urupfu rwe rwatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga banenga ibi bitaro, basaba Leta kubikurikirana, bashingiye ku kuba atari ubwa mbere bivuzweho serivisi mbi.
Nyuma yo gufunga ibi bitaro, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye gukora ubugenzuzi ku mikorere y’ibindi bitaro 8 byigenga.

2 Responses
Kigali: Ibindi bitaro byigenga byahagaritswe
Ko mutavuga se CHUK yarangaranye umuntu afite transfer bakanga kumuvura bakamusiragiza kugeza ubwo basanze kanseri yaramurenze .bakavuga ko adashobora gukira akaba agiye gupfa