Ibyihebe byantwariye umukobwa, byashoboka ko Abanyarwanda bamugarura_Umubyeyi wo muri Cabo Delgado

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi wo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique witwa Amina Abdullah avuga ko ibyihebe by’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah byamutwariye umukobwa ku buryo atazi niba akiriho, ariko akaba yizera ko abaye akiriho ingabo z’u Rwanda zamumushakira, zikamugarura.

Uyu mubyeyi yabibwiye itangazamakuru ubwo yahungukaga nyuma y’amezi 8 avuye mu gace ka Quelimane yari atuyemo, bitewe n’ibitero by’iterabwoba ibi byihebe byari bikomeje kugaba ibitero iwabo.

Nk’uko Financial Times yabitangaje, Amina yavuze ko ibi byihebe byafashe agace ka Quelimane, byica musaza we bimuciye umutwe, hanyuma bishimuta umukobwa we biramutwara.

Ariko nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zirukanye ibi byihebe muri aka gace n’utundi muri Cabo Delgado, Amina yagaragaje ko afite icyizere ko yakongera kubona umukobwa we, zimumushakiye. Yabanje gushima ati: “Turashimira Abanyarwanda kuba baraje, bakoze akazi gakomeye cyane.” Akomeza ati: “Birashoboka ko ubu Abanyarwanda bashaka umukobwa wanjye, bakamugarura.”

Akazi ingabo z’u Rwanda zakoze gashimwa kandi n’abasirikare ba Mozambique barimo uw’ipeti rya CPL (Corporal) wari ufite imbunda ya AK-47. Uyu yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Ku bw’amahirwe make, navuga ko Abanyarwanda ari beza kuturusha. Ku bw’amahirwe, baraje, ibintu biba byiza.”

Umukozi w’ikigo gikomeye cy’Abafaransa gitunganya gazi cyasubitse imirimo yacyo nyuma y’ibitero ibyihebe byagabye hafi y’aho gikorera muri Afungi, yavuze ko akazi ingabo z’u Rwanda zimaze gukora gatanga icyizere cy’uko ibikorwa byabo byasubukurwa.

Uyu mukozi yavuze ati: “Abanyarwanda nibaguma hano igihe kirekire, bizaba ari byiza. Ariko nibagenda ejo, bizaba ari ibibazo.”

Ingabo z’u Rwanda zigizwe n’abasirikare n’abapolisi bose hamwe 1000 zageze muri Mozambique mu ntangiriro za Nyakanga 2021. Zamaze kubohoza no kugarura umutekano ahantu hose h’ingenzi muri Cabo Delgado; igikorwa cyaguyemo ibyihebe birenga 100 n’abasirikare 4.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *