Amb. Rugwabiza yasobanuriye Loni impungenge zo kuba abakoze jenoside bakomeje kurekurwa

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganirompaka ku mikorere y’urwego rw’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga harimo n’urureba u Rwanda (Mechanism for International Criminal Tribunals, MICT) cyabaye kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza, kikaba cyaranitabiriwe n’umucamanza Theodor Meron uherutse kurekura Ferdinand Nahimana na Rukundo bari bafungiwe muri Mali kubera ibyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yasobanuye akababaro u Rwanda rwatewe n’ifungurwa ry’aba bantu.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza yasobanuye ko kuwa 2 Nzeli 1998, Loni yemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ubwoko kandi ko yateguwe. Hagakurikiranwa abantu 93 ahanini bagizwe n’abacurabwenge bateguye bakanayishyira mu bikorwa. Ibi abakoze Jenoside bashaka kubipfobya bishingikirije impuguke, itangazamakuru n’abanyapolitiki, bagashaka kugoreka amateka.

Ibi binajyana no kuba mu myaka itanu ishize nta muntu n’umwe muri ba ruharwa bakoze Jenoside urafatwa uretse Ladislas Ntaganzwa wafashwe mu mwaka ushize.

Ambasaderi Rugwabiza yagize ati: “ Tunahangayikishijwe n’umuco uteye inkeke wo kurekura abafungiwe Jenoside batararangiza ibihano n’abagabanyirizwa ibihano mu bujurire. […] Tunababazwa no kuba ibihugu by’amahanga bititabira kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside bafashwe. Mu mwaka ushize twatunguwe no kumva ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvaniraho ibirego padiri Wenceslas Munyeshyaka , umwanzuro uhabanye na kamere n’ubukana bw’ibyaha byakozwe izuba riva kandi bifitiwe ibimenyetso.”

Amb. Rugwabiza kandi nk’uko tubikesha urubuga rwa Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yashimiye Canada, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu Rwanda abakekwaho Jenoside. Anabwira Akanama k’Umutekano ko u Rwanda rwashimishijwe no kuba urukiko rw’i Paris rwarakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira ndetse n’igihano cya Pascal Simbikangwa kigashimangirwa.”

cxafje2ukaqgr8i

Yasabye ko ububiko bw’amadosiye bwashyirwa mu Rwanda kuko ari amateka n’umutungo w’igihugu, kandi bukaba n’ikimenyetso kidasibangana cy’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dore abantu bamaze kurekurwa kandi bafatwa nk’abacuze umugambi wo gukora jenoside

CNLG igaragaza ko umucamanza Theodor Meron amaze kurekura abajenosideri benshi nta n’umwe muri bo urangije igihano cye, ndetse hakabamo n’abari barakatiwe gufungwa burundu, ariko nabwo uwo mucamanza arayigabanyije akayivana kuri icyo gihano maze mu bujurire akayigira mike.

Nahimana Ferdinand , ni umwe mu bashinze radio RTLM, yafunguwe ku wa 14 Ukuboza 2016, aho yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rw’ibanze kigahindurwamo imyaka 30 mu bujurire.

Padiri Emmanuel Rukundo yari umupadiri ushinzwe shapele (Chaplain) mu gisirikare cy’u Rwanda, nawe akaba yararekuwe kuwa 14 Ukuboza 2016, nyuma yo gukatirwa imyaka 23, nayo yari yavanwe kuri 25 yari yarahawe ku rwego rwa mbere.

Colonel Alphonse Nteziryayo, yari Perefe wa Butare, arekurwa kuwa 23 Werurwe 2016, akaba yari yarahawe igihano cyo gufungwa imyaka 30 yaje kuvamo imyaka 25 mu bujurire.

Dr Ntakirutimana Gerard wari Diregiteri w’ibitaro bya Mugonero muri Karongi, we yarekuwe ku wa 29 Mata 2014. Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Capt Innocent Sagahutu wari wungirije umuyobozi w’ishami ry’ubutasi ry’ingabo z’u Rwanda ryitwaga “Bataillon de reconnaissance”, yafunguwe ku wa 13 Gicurasi 2014, aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15, ivanwe kuri 20 yari yarahawe ku rwego rwa mbere.

Paul Bisengimana wari Burugumesitiri w’iyari Komini Gikoro, we yavanwe mu buroko ku wa 12 Ukuboza 2012, nyuma y’uko yari yarahanishijwe gufungwa imyaka 15, yemeye uruhare rwe muri Jenoside.

Omar Serushago wahoze ari umuyobozi w’Interahamwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, we yari yarakatiwe imyaka 15, ariko afungurwa ku wa 12 Ukuboza 2012, nawe yemeye uruhare rwe muri Jenoside.

Col Tharcise Muvunyi wari umuyobozi w’ikigo cya ba sous-officiers i Butare (ESSO), yafunguwe ku wa 07 Werurwe 2012. Yari yarakatiwe imyaka 12 ivanwe kuri 25 yari yahawe mbere.

Juvenal Rugambarara, yari Burugumesitiri wa Gicumbi muri Kigali. Yafunguwe ku wa 08 Gashyantare 2012 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 11, yemeye uruhare rwe muri Jenoside.

Michel Bagaragaza yari umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe icyayi (OCIR Thé), niwe wafunguwe mbere y’abandi bose ku wa 24 Ukwakira 2011. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka umunani; akaba yarahawe icyo gihano kubera ko yemeye icyaha akanafatanya n’ubutabera mu gushinja abandi bajenosideri bagenzi be.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *