Nyuma y’uko n’u Rwanda rwemeje ko Umukuru w’igihugu ashobora kwiyamamaza akanayobora manda zose ashaka, ibi bikaba byaremejwe n’abaturage ubwo batoraga ingingo ivuguruza iy’101 igenera manda umukuru w’igihugu biciye mu matora ya kamarampaka, abandi bayobozi batandukanye ku mugabane bakomeje gushaka guhindura indingo zo mu Itegekonshinga zigenera Umukuru w’igihugu manda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu nama iherutse yarimo abayobozi batandukanye barimo n’Abadepite bo ku mugabane wa Afurika, Amerika ya ruguru, abanyamategeko bagize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ndetse n’abo mu bihugu bikora kunyanja ya Pacifique, aba bayobozi bananiwe gufata umwanzuro kuri iki kibazo gikomeje kuba rusange mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane wa Afurika.
Muri iyi nama, uwari uhagarariye Inteko ishinga Amategeko ya Uganda, Jacob Oulanyah yatanze igitekerezo kuri iyi ngingo yaganirwagaho aho yavuze ko kubuza abaturage gutora umuyobozi bashaka ari ukubabuza uburenganzira bwabo.
Yagize ati “ni imbaraga z’abaturage ndetse n’ubushake bwabo. Nta kintu na kimwe gishobora gukorwa mu gihe umuturage atabishatse.” Aha uyu muyobozi yashakaga kumvikanisha ko abaturage baramutse bashatse ko umukuru w’igihugu yongera akiyamamaza babifitiye uburenganzira nawe akabuhabwa agakomeza kubayobora.
Muri iyi nama yabaye ku nshuro ya 44 kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016 i Nairobi muri Kenya, ibihugu birimo u Burundi ndetse na Mali nabyo byagaragaje ko bishyigikiye ko manda z’umukuru w’igihugu zigomba kuvaho akayobora ubuziraherezo mu gihe abaturage bakimushaka bakabigaragaza binyuze mu matora.
Iyi nama yanagarutse ku kibazo cy’inkunga yahagarikiwe u Burundi mu mwaka ushize wa 2015 kubera ibibazo byari byavutse mu gihe yiyamamarizaga indi manda ariko birinda kugira byinshi babivugaho uretse kuba imiryango mpuzamahanga ihitamo guhagarika inkunga yahabwaga ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere, iyi ikaba ari imwe mu ngaruka zo kongera manda ku baperezida.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wari ufite abawuhagarariye muri iyi nama, watangaje ko impamvu wo wahagaritse impano wageneraga u Burundi ari uko ubutegetsi bwariho bwari bwananiwe gukemura ikibazo cya Politike cyari kiri imbere mu gihugu cyanahitanye ubuzima bwa benshi.
Uwari uhagarariye u Burundi muri iyi nama ngengamategeko mu gihugu cy’u Burundi we yagaragaje amarangamutoma ahita abaza impamvu uwo muryango ushaka kugendera ku bitekerezo byawo aho gushyigikira politiki iri mu gihugu bari gufasha kandi ari n’umunyamuryango w’iri huriro.
Tulia Akson wari uhagarariye Tanzania we abibona ukwe kuko yagaragaje ko komisiyo z’amatora ku mugabane w’Afurika zigifite ubushobozi bucye ku buryo zabasha gukurikirana amatora akagenda neza hatabayemo amanyanga. Yagize ati “buri gihe amatora yo mu bihugu by’Afurika arangwa no kudakurikiza amategeko kuko akenshi uwo abantu bashaka siwe utorwa”
Uyu muryngo wiswe (African, Caribbean and Pacific) ACP-EU ugize n’abanyamuryango 70, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ukaba ufitemo abanyamuryango 28.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika birimo Kenya, Tanzania, Afrika y’Epfo Ghana ndetse na Nigeria, ni bimwe mu bihugu bikigendera ku Itegekonshinga rya kera rigenera Umuperezida manda agomba kuyobora mu gihe mu bindi bihugu usanga bakirwana intambara yo guhindura zimwe mu ngingo zo mu Itegekonshinga zigena manda.
Iyi nama isa n’itarafashe umwanzuro ku kibazo kijyanye na manda z’Abakuru b’ibihugu kuko byagaragaye ko abenshi mu bagize iri huriro bashyigikiye ko Abaperezida bayobora uko abaturage babo bifuza kuko biba byanyuze mu matora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


