Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi ku wa 19 Ukuboza yafashe imodoka ipakiye amakarito 65 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Chief Waragi ivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero ziyiranga UAS 445D yafatiwe mu kagari ka Gatoma, ho mu murenge wa Kaniga ahagana saa mbiri z’ijoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje yavuze ko gutangira amakuru ku gihe ari byo byatumye ayo makarito afatwa; ariko yongeraho ko uwari utwaye imodoka yari apakiyemo yayivuyemo ubwo yabonaga Polisi imbere ye arayita.

Yavuze ko iyo modoka n’izo nzoga biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe uwari utwaye iyo modoka zari zipakiyemo.
Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,” Ubifatanywe arafungwa kandi agacibwa ihazabu. Bikenesha ubyishoramo kuko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi kandi; abibwira ko bituma umuntu yibagirwa ibabazo asanganywe baribeshya kubera ko aho kubibibagiza bibongerera ibindi. Ababitunda n’ababicuruza bakwiye kubireka bagakora ibindi bikorwa byemewe n’amategeko.”

CSP Ndayambaje yongeyeho ati,”Ntiduhwema gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge tubabwira ingaruka zo kubyishoramo; ariko na n’ubu haracyari ababikora. Tuzakomeza ubukangurambaga bwo kubirwanya; ariko na none bizajyana no gufata abazinangira bagakomeza kubitunda no kubikoresha.”
Na none kuri uwo munsi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke yafatanye abantu batatu litiro 395 z’inzoga y’inkorano yitwa Ryaruyaza; bakaba barafatiwe mu mukwabu wakozwe mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Cyato.

Abo ni Nkundwanabacye Jean Marie Vianney wafatanywe litiro 285, Yambabariye Berancille wafatanywe litiro 60 na Musabyimana Emmanuel wafatanywe litiro 50.
Izi litiro 395 zikimara gufatwa zahise zangizwa. Icyo gikorwa kitabiriwe n’abaturage batuye aho cyabereye mu kagari ka Murambi, bakaba barasobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru atuma hafatwa ababikora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com