CAR yahakanye gukorana n’abakomando ba Wagner Group

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya CentrAfrika (CAR) yahakanye gukorana n’ikigo cyigenga w’abakomando bo mu Burusiya cyitwa Wagner Group mu rugamba rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwayo.

Minisitiri w’Intebe wa CAR, Henri-Marie Dondra yatangarije igitangazamakuru Le Journal du Dimanche ko nta bakomando b’iki kigo bari mu gihugu nk’uko bimaze igihe kirekire bikekwa, bikanemezwa na bamwe.

Dondra yavuze ko ahubwo igihari ari uko Leta ya CAR ifitanye amasezerano na Guverinoma y’u Burusiya ubwayo, ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, aho kuba iki kigo cyigenga. Ati: “Abacancuro ba Wagner Group? Iki gihuha naracyumvise. Ariko nta masezerano ari hagati y’igihugu cyanjye n’iki kigo cyigenga cy’Abarusiya.

Icyo twakoze ni ugusinya amasezerano mu bya gisirikare n’u Burusiya. Rero ku butaka bwacu hari gusa abasirikare b’abarimu batoza abacu bashinzwe umutekano n’abasirikare.”

Abakomando ba Wagner Group bavugwa kandi mu karere ka Sahel by’umwihariko muri Mali, aho ngo yaba yaragiranye amasezerano n’iki gihugu kugira ngo bayifashe guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Aya masezerano akomeje kwamaganwa n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’uko aba bakomando mu bikorwa byabo bavugwaho gukora ibyaha byibasira birimo: kwica urubozo, kwica abasivili no gufunga bitemewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *