Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi arahamagarira abayobozi b’imisigiti igera ku 100 yo mu Ntara y’Iburasirazuba kuba umusemburo w’imiyoborere myiza, gufasha abayoboke b’idini ryabo n’abaturage bose muri rusange kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha byose cyane cyane kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke mu muryango ushobora kwiyongera nta gikozwe.
Uyu muyobozi yabivuze ku italiki 19 Ukuboza, mu kiganiro yahaye ba Imamu 100 bo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mahugurwa barimo mu murenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana ahubatse ikigo cy’amahugurwa cy’Abayisilamu.
Iki kiganiro yagitanze ari kumwe na IP Goretti Uwimana ,ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rwamagana, Sheik Kassim Nzanahayo, uyobora inama y’Abasheik mu Rwanda ndetse na Sheik Djamilu Murangwa ushinzwe ivugururabutumwa mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko buri wese muri iki gihugu afite uruhare mu guharanira ko habaho umutekano usesuye.
By’umwihariko yasabye aba bayobozi mu idini kugira uruhare mu kwamagana ibyaha bitandukanye ndetse n’akarengane kagaragara hirya no hino mu muryango nyarwanda cyane cyane gafite imizi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati” Abanyamadini mufite uruhare runini mu guhindura imyitwarire y’abayoboke banyu. Kubera iyo mpamvu, ni mwe ba mbere mukwiye guharanira ko amahoro arambye arangwa mu miryango, kubahana no gufatanya, bityo umuryango ukabamo umutekano usesuye.”
Meya yongeyeho ati:“Inzego zitandukanye za Leta ndetse na Polisi y’u Rwanda turi kumwe hano, bagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no gushaka umutekano usesuye, kubishishikariza buri wese ndetse yanafashije mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abanyarwanda twese rero tugomba gufatanya nayo tugaharanira gukunda igihugu cyacu tubungabunga n’umutekano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yashoje asaba aba bayobozi mu idini, kubaha ubuyobozi bwabo n’ubw’igihugu kandi bagakomeza umurongo mwiza bafashe wo kurwanya n’ibitekerezo n’inyigisho z’ubutagondwa n’ubuhezanguni kuko bihungabanya umutekano ariwo shingiro ry’iterambere, bityo asaba ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano, iz’amadini n’abaturage bwakwiyongera mu kubungabunga uwo mutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
IP Uwimana we yashimiye uruhare aba bayobozi mu idini n’ abaturage muri rusange bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano cyane cyane Polisi mu gukumira ibyaha ndetse no kwigisha abaturage ibibafitiye akamaro.
Yagize ati” Mu bihugu byinshi byo ku isi, Polisi n’abaturage ntibaba bumvikana. Mu Rwanda ho si ko bimeze kubera ishyaka ryo gukunda igihugu ryatumye habaho ko bose baharanira kugiteza imbere. Byongeye kandi, abaturage n’inzego z’umutekano kubera indangagaciro zabo , basenyera umugozi umwe mu gukumira no kurwanya ibyaha”.
Yakomeje ababwira ko, umutekano ukenerwa na buri wese,ni na ngombwa ko buri wese uwukenera agira n’uruhare mu kuwushakisha no kuwubumbatira afatanije n’abandi ndetse n’izindi nzego nyinshi zikabigiramo uruhare. Zimwe muri izo nzego, harimo n’amadini dore ko yumvwa kandi aganwa n’abantu benshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha akaba yagize ati:”Bizwi neza ko mu nsengero hubahwa, ni nayo mpamvu ubutumwa mutanga bwubahirizwa n’abayoboke banyu kandi abanyarwanda benshi bafite amadini babarizwamo; Ibi bishobora kuba umusingi w’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abanyamadini mu kubaka igihugu gitekanye,aho ubwiriza cyangwa uwigisha yatanga ubutumwa burwanya ibyaha,ndetse amadini akinjiza buriya butumwa muri gahunda za buri materaniro.”
Yarangije ababwira ko izi gahunda kandi zikwiye kwibanda ku kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bikunze kurangwa mu muryango nyarwanda; anavuga ko amadini yagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, kandi yaba n’umusemburo mu guhindura abakora ibyaha bityo hakabaho umuvuduko mw’iterambere rusange ndetse n’igabanuka ry’ibyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


